Bwa mbere RDF yungutse ba Colonel b’abagore

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri yakoze impindukaza mu ngabo z’u Rwanda abereye Umugaba w’Ikirenga, zisiga u Rwanda rwungutse bwa mbere abasirikare bafite ipeti rya Colonel b’abagore.

Abasirikare 83 barimo abagore barindwi ni bo Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel abavanye ku rya Lieutenant Colonel.

Aba barimo Col Betty Dukuze na Kayirangwa Belina bombi bakorera ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, Nyirasafari Seraphine ukora muri Minisiteri y’Ingabo, Muragijimana Marie Claire wo muri Brigade ishinzwe ubwubatsi, Lydia Bagwaneza wo mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, Lausanne N. Ingabire ukorera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze na Stella Uwineza ubarizwa mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Usibye aba badamu bari muri ba Colonel bashya RDF yungutse, hari na ba Brigadier General 17 bashya u Rwanda rwungutse nyuma yo kuzamurwa mu ntera bavanwe ku ipeti rya Colonel.

Barimo Bertin Mukasa Cyubahiro, Jean Paul Bitega, Nelson Rwigema, Albert Rugambwa, Deo Rusanganwa, Jean Paul Karangwa, Cooper Mike Mujuni, David B Ngarambe, Franco Rutagengwa, Theodomire Bahizi, Celestin Kanyamahanga, Adolphe Simbizi, Jean Paul Nyirubutama, Jules Rwirangira, Faustin Tinka, Jean Chrysostome Ngendahimana na Frédéric Itangayenda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Bwa mbere RDF yungutse ba Colonel b’abagore
    Ariko n’ubwambere RDF igira Colonel w’umugore gute kandi Rose Kabuye yari Colonel. Ndabona hari n’ikindi kinyamakuru cyabyanditse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *