Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia bwa mbere yatoye Perzida w’Umugore , Sahle-Work Zewde ngo asimbure Molute Teshomu weguye ku mirimo mu buryo budasobanutse.
Ni nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Dr.Abiy Ahmed ashyizeho inteko ishinga amategeko igizwe na 50% by’abagore.
Akimara gutorwa, Sahle-Work Zewde w’imyaka 68 yavuze ko ari igihe cyiza cyo kubaka Ethiopia izira ivangura rishingiye ku cyo ari cyo cyose.
Ati” Kuva impinduka zose ziri muri Ethiopia ziyobowe ku buryo bungana ku bagabo no ku bagore, ni igihe cyo kubaka Ethiopia ikungahaye ,izira ivangura ry’amoko,igitisna n’idini”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Sahle-Work Zewde yavukiye mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa. Yize Kaminuza mu Bufaransa. Uyu mugore yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Bufaransa, Djibouti, Senegali n’indi yo mu karere.


