Umubyeyi witwa Steven Bwengye wo mu gace ka Bushenyi mu Karere ka Sheema muri Uganda yatemaguye umuhungu we, Daniel Turyahabwe aramwica kuko yateye inda umukobwa kandi atarubaka urugo. Bwengye yari yaraciye umuhungu we mu rugo ku bwo kumushinja kwanga ishuri mu gihe minerivari itabuze cyangwa ibikoresho nkenerwa. Turyahabwe nk’uko Chimpreports BWIZA ikesha aya makuru ibitangaza, yahunze Se yigira i Kampala, aho yari amaze imyaka itatu. Kuri Noheli ya 2020, yagarutse mu rugo gusaba imbabazi gusa azana n’umwana w’amezi abiri, avuga ko nyina yapfuye mu byumweru bitatu byabanje. Se yamusabye kujugunya uwo mwana mu mugezi wa Rwizi, ubwo batangira guhigana bikomeye. Nyina wa Turyahabwe, Loice Natumanya avuga ko umwana na Se batonganye iminota idasaga ibiri, umubyeyi yegura umuhoro ahita atemagura umuhungu we. Bibian Aconge ukora muri Polisi y’Akarere ka Sheema avuga ko uyu mubyeyi yagiye kwihisha, ubu akaba ahigwa bukware.


