Byari byifashe gute ku banyakigali banze kuryama batarinjira mu mwaka wa 2024?

Sangiza iyi nkuru

Byari ibyishimo ku banyakigali n’abahagenda by’umwihariko mu ijoro ryacyeye, aho imihanda yose wasangaga bamwe banze kuryama umwaka wa 2023 utarashyirwaho akadomo.

Ibishashi biturutse ahantu hatandukanye muri Kigali byaranze itangira ry’umwaka ku banyakigali bishimira Ubunani kuri uyu wa mbere, 1 Mutarama 2024.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Kigali bateraniye mu bice bitandukanye ngo muri Kigali kugira ngo bifatanye muri ibyo birori bishimira ko basoje umwaka hanaturitswa ibishashi by’umuriro (Fireworks).

Mu mujyi mujyi wa Kigali byaturikirijwe Mont Kigali ,Stade y’amahoro ya Kigali, Hotel Serena, Centre ya Kigali, Mont Bumbogo, na Canal Olympia (Rebero).

Abanyamakuru bagiye bagera buri hamwe basanga hari abantu babyinaga, baririmba, bahoberana, bahuza urugwiro n’abo bakundana bifurizanya umwaka mushya, 2024.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Byari byifashe gute ku banyakigali banze kuryama batarinjira mu mwaka wa 2024?
    Ubwo Abandi Bari biteguye gusoza umwaka w’2023 no kwinjira mu mwaka w’2024 mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere ka Rubavu, abahatujwe bo Bari mu gahinda ko gukorerwaho ikinamico, Abaturage batujwe na Prezida wa Repubulika bahabwa n’inkoko ibihumbi8 byo kubavana mu bukene no kubarindira abana mu mirire mibi, ariko nkuko bisanzwe muri Rubavu ngo gir’inka muturage yigeze kuba gir’inka Muyobozi, none izo nkoko Prezida Kagame yabahaye bazirebera inyuma ya senkenge, n’ubajije baramubwira ngo n’imbwa zimoka, ngo Umuborogo w’Ibikeri ntubuza Inka Gushoka, none kuri noheri Gitifu wa Rugerero yabwiye umuvugizi we witwa Pasiteri ngo atangaze kuri Radio nawe ati turaha abatuage buri wese Amafranga ibihumbi28, n’agafuka k’umuceri, bihita kuri radio Rwanda, baje gufata twa dufaranga basanga badukuyemo icya 10 umuceri urabura, none Abaturage baratabaza RCA kuza kureba ibyo Prezida aha Abaturage bigahaza bamwe mu bayobozi,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *