Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bapfuye mu gihe bageragezaga kwambuka umuyoboro uva mu Bufaransa ujya mu Bwongereza uzwi nka English Channel.
Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bahasize ubuzima mu gihe bagerageza kujya mu Bwongereza bava mu Bufaransa bari mu bwato buto.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu mbere gato ya saa sita z’ijoro ubwo abayobozi babonaga ubwato buri gutabaza hafi y’inkombe z’inyanja mu mujyi wo mu majyaruguru wa Ambleteuse, butwaye abantu mirongo.
Ubwato bw’abatabazi bw’Abafaransa bwoherejwe aho byabereye, kandi serivisi z’ubutabazi zatanze ubufasha bw’ubuvuzi ku bimukira 53 bageze ku nkombe, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe umutekano wo mu mazi bw’u Bufaransa bushinzwe English Channel n’Inyanja y’Amajyaruguru.
Itangazo ryasohowe rigira riti: “N’ubwo ubutabazi bwihutirwa bwatanzwe, abantu umunani bapfuye.”
Nta bandi bantu babonetse mu gihe cyo gushakisha mu nyanja nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Kuri iki Cyumweru, Perefe wa Pas-de-Calais, Jacques Billant, yatangarije ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu batandatu, barimo umwana w’amezi 10 urwaye hypothermia, bari mu bitaro.
Nk’uko Perefegitura ya Pas-de-Calais ibivuga, abarokotse harimo abokomoka muri Eritrea, Sudani, Syria, Afghanistan, Misiri, na Irani, bajyanwe mu nzu y’imikino i Ambleteuse. Mu gihe iperereza ry’ibyabaye ryatangijwe n’ubushinjacyaha bwa Boulogne-sur-Mer.


