Bwiza

Byinshi byatikiriye mu nkongi yibasiye Musamvu TSS

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 12:50
Byinshi byatikiriye mu nkongi yibasiye Musamvu TSS

Inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TSS riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yangiza ibikoresho byari mu nyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu, birimo ibitanda 72.

Iyi nkongi yadutse mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Ugushyingo 2026, aho uretse igice kiraramo abanyeshuri b’abahungu, yanibasiye igice cy’inyubako cy’iri shuri gifatirwamo amafunguro.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, avuga ko umuriro wangije ibikoresho byose byari mu macumbi y’abanyeshuri b’abahungu, ariko ibikoresho byari mu cyumba bafatiramo amafunguro bikabasha kurokorwa.

Yasobanuye ko muri ayo macumbi harimo ibitanda 72 by’abanyeshuri, byose bikaba byangiritse hamwe n’ibindi bikoresho byari muri iyo nyubako.

Ati “Nibyo koko igice cy’iri shuri cyahiye, hahiye igice cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, harimo ibitanda 72, mu gihe ikindi gice cyariragamo abanyeshuri bose ariko cyo ibikoresho byarimo byakuwemo. Ibyangiritse ni ibyari mu gice abanyeshuri bararamo kuko ibyarimo byose byahiye. Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana iperereza rirakomeje.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi nkongi yibasiye ishuri mu gihe abanyeshuri bose bari mu masomo, bituma nta muntu uhitanwa na yo cyangwa ngo agire ikibazo cy’imvune.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise itabara, ikazimya umuriro utaragera ku bindi bice by’ishuri, bityo ikarinda ko ibyangiritse birushaho kwiyongera.

Yahumurije kandi ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri, ababwira ko nta mwana wagize ikibazo, ndetse ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibikoresho by’ibanze abanyeshuri bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Ababyeyi bafite abana kuri iri shuri twababwira ko nta mwana n’umwe wari uri muri iyi nyubako, ubu turi kumwe n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa tugiye kureba uko babona bimwe mu bikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze bakomeze amasomo.”

Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, kuko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bireba zatangiye iperereza rigamije kumenya icyayiteye.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.