Bwiza

Byinshi ku bantu bo mu Bushinwa batagira ibyiyumvo byo gukora imibonano mpuzabitsina

umuryango
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Mbere, 9 Nzeri 2019 saa 16:20
Iminota 2 yo gusoma3 Abasomye
Byinshi ku bantu bo mu Bushinwa batagira ibyiyumvo byo gukora imibonano mpuzabitsina

Leta y’Ubushinwa itangaza ko hari umubare munini w’abantu bakuru batajya bakora imibonano mpuzabitsina ndetse batagira n’ayo marangamutima.

Umwe muri bo ni uwitwa Diane Xie atuye Shanghai muri iki gihugu, yavuze ko yumva ntacyo bimubwiye kuba adakora iki gikorwa we avuga ko ntacyo kimaze.

Ati “ Sindumva hari umuntu mbonye nkumva twaryamana, ibyo byiyumvo sindabigira. Gusa ntekereza ko byaba ari byiza ariko mbona ntacyo bivuze.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Uyu wize mu bihugu nk’Ubwongereza, Hong Kong n’Ubuholandi  avuga ko yamenye ko nta marangamutima y’akabariro ubwo yahuraga n’Umuholandi muri kaminuza.

Avuga ko yagannye urubuga rwitwa AVEN - (Asexual Visibility and Education Network)  akabasha kwisobanukirwa neza.

Imibare iboneka ivuga ko Abashinwa miliyoni icumi n’ibihumbi 800 ari uku bateye. Aba babarwa mu bantu miliyari imwe na miliyoni 800 z’Abashinwa barengeje imyaka 20 y’amavuko.

Avuga ko n’ubwo bimeze bityo, ababyeyi be kubibasobanurira byamugoye cyane.

Ati “ Mama yarabyakiriye ariko Data we yumva ko hari igihe nzabona umusore nkamukunda tukabana.”

Diane yifuza ko kubyara byakabayeho nta miibonano mpuzabitsina ibayeho.

Prof, Wong, mwarimu muri Kaminuza y’Ababatisita yo mu Mujyi wa Hong Kong avuga ko Abashinwa bateye gutya, bashyirwaho igitutu bitewe n’umuco w’Abashinwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku mbuga nkoranyambaga bwagaragaje 80 % by’Abashinwa batagira ibyiyumvo byo gukora imibonano mpuzabitsina ari abakobwa bize bakagera muri kaminuza.

[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]

Umuhanga mu by’imibanire n’abantu, Umunya- Canada, Anthony Bogaert avuga ko n’ubwo hatazwi umubare w’abantu bateye gutya mu Bushinwa, mu Bwongereza 1% by’abantu bakuru bafite iyi myumvire.

Source: BBC

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.