rutabayiro.jpg

Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Burundi ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, kuri uyu wa 12 Werurwe 2021 yasohoye videwo y’ubuhamya bwa “Lt. Rutabayiro Eric” uvuga ko ari intasi y’u Rwanda.

Rutabayiro yavuze ko yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1995, ajya mu rwego rw’ubutasi mu 2003, akorera akazi ke mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu k’Ibiyaga Bigari no mu Bushinwa.

Ngo ubwo yari yagiye gukora ubutasi mu Burundi, yaje kwitura kuri Leta tariki ya 31 Werurwe 2019 ndetse anasaba ubuhungiro kuko “atifuzaga” gukomeza gukora aka kazi nk’uko byumvikana mu buhamya bwe buri kuri shene ya YouTube ya Polisi y’u Burundi.

Inkuru irambuye kuri Rutabayiro mu izina ry’intasi y’u Rwanda https://bwiza.com/?Lt-Rutabayiro-uvuga-ko-ari-intasi-y-u-Rwanda-ngo-yahungiye-mu-Burundi

rutabayiro.jpg
Rutabayiro muri videwo y’ubuhamya bwe

Amakuru BWIZA yamumenyeho

Abamuzi bavuga ko koko yitwa Rutabayiro Eric, bakunze kwita Kazungu cyangwa se ‘Kung Fu Sifu’; izina yakomoye ku kuba ari umutoza w’umukino njyarugamba wa Kung Fu.

Iki gitangazamakuru cyakomeje gushakisha amakuru ya Rutabayiro, gisanga yarabaye umuyobozi wa tekiniti mu ishyirahamwe rya Kung Fu mu Rwanda kugeza mu 2019.

Rutabayiro nk’umutoza wa Kung Fu mu 2016 yigeze no kujyana na bagenzi be batatu mu Bushinwa mu mahugurwa y’uyu mukino bakoreye mu ishuri rya Huo Yuanjia and Military School riherereye mu gace ka Tianjin, yamaze amezi atatu.

Inkuru ya Inyarwanda kuri Rutabayiro, ubwo yari agiye kwerekeza mu Bushinwa https://inyarwanda.com/inkuru/70556/rutabayiro-eric-uhagarariye-abakinnyi-ba-filime-akaba-n-umut-70556.html

Ni umusore ukiri muto nk’uko byemezwa na Shalom Gospel Show (Shene ya YouTube) bagiranye ikiganiro cyasohotse tariki ya 8 Kamena 2018, akaba umwe mu bafite ibishushanyo byo ku mubiri (tattoos) byinshi muri iki gihugu.

Muri iki kiganiro, Rutabayiro yabanje kwisobanurira abakurikira iyi shene, avuga ko ari umukinnyi wa Kung Fu, umukinnyi wa filimi, umucuruzi ndetse anavuga byinshi ku bishushanyo icumi bimuri ku mubiri.

Yagize ati: “Nitwa Rutabayiro Eric, ndi umukinnyi wa filime, mu buzima busanzwe ndi umucuruzi. Mfite tattoo ya Kung Fu ku gatuza nashyizeho ndi mu Bushinwa nabikunze, maze kwigana n’abandi bantu ku bintu bya siporo nari ndi kwigayo; ni ukuvuga ko ari tattoo duhuriyeho turi abantu bageze kuri 60. Navuga na tattoo ya dragon iba ku mubiri wanjye, iva ku gatuza ikagera mu mugongo. Ni tattoo ifite igisobanuro mu buzima busanzwe, nkunda gukora ikintu cyose n’imbaraga kugira ngo ngere mu musaruro wanjye. Rero buri munsi nk’ishusho ry’imbaraga, uko ngifite numva ntashobora gutsindwa ku kintu icyo ari cyo cyose.”

Yakomeje ati: “Hanyuma iya gatatu ni tattoo mfite ku kaguru isa nk’aho ikubiyemo ubuzima bwanjye muri rusange. Ni nk’ubuzima naciyemo noneho nakoreye igishushanyo mbonera cyanjye ngishyira ku kaguru, nibukiraho aho nananiwe, aho natinze, ibyo nishimiye, ibyo nababaye.”

Andi makuru y’uko yageze mu Burundi

Amakuru agera kuri Bwiza ahabanye n’ayo Rutabayiro yatangiye mu buhamya bwatambutse ku rubuga rwa Polisi y’u Burundi, avuga ko uyu musore yafatiwe muri icyo gihugu ashinjwa kuba ‘maneko’ cyangwa se intasi y’u Rwanda.

Avuga ko ubwo Rutabayiro yaburirirwaga irengero guhera mu 2019, ab’iwabo batangiye gukeka ko yaba yaragiye mu Bushinwa gusa muri Mutarama 2021 ni ho ku rubuga rwa WhatsApp hatangiye gusakara amakuru amenyesha abarukoresha ko nyir’ubwite afungiwe mu Burundi, akaba asaba ubufasha kugira ngo arekurwe.

Ubu butumwa bwagiraga buti: “Muraho mwese ncuti n’umuryango wuyu mugabo witwa Rutabayiro Eric maser wumukino njyarugamba bakunze kwita Kung-fu chine woo ndetse numutoza w’ikipe y’igihugu ya kung-fu akaba yari umukinnyi wa cinema, arasaba abanyarwanda bose bamuzi kobamufasha gusakaza amakuru yuko afungiye iBurundi, ruhero muri documentation aho avuga ko ashinjwa kari maneko wurwanda ariko arengana.”

Ubutumwa bukomeza buti: “Amazeyo imyaka 2, umuryango we nincuti baziko aba mu gihugu cya chine. Uwaba uzi umuryango we yabamenyesha, dusangire umwaka tugira uwacu dufasha kora share ku bawe bose ubu butumwa bugere kuri benshi abone ubufasha (eric ati nizeye abanyarwanda).”

Si ubwa Umunyarwanda afatiwe mu Burundi yitwa intasi y’u Rwanda kuko hari undi witwa Cpl (Corporal) Rukerintare Cyprien wafashwe mu bihe byashize avuga ko ari umusirikare w’iki gihugu wakoreraga muri Gabiro, nyamara abaturanyi be bagahamya ko ahubwo ari umuntu utunzwe no kwiba.

Sura urubuga rwa Instagram rwa Rutabayiro, umenye byinshi bimwerekeye mu mafoto thttps://www.instagram.com/rutabayiroeric/

fb_img_16156961051550712.jpg
Iyi foto yayishyize kuri Facebook bwa mbere tariki ya 22 Gicurasi 2014, agaragara nk’umusore ukiri muto

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    Buriya abarundi bamukoreye iyicarubozo.Bakanda amabya amagabo kugira ngo yemere kuvuga nabi urwamubyaye.

  2. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    Buriya abarundi bamukoreye iyicarubozo.Bakanda amabya amagabo kugira ngo yemere kuvuga nabi urwamubyaye.

  3. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    yari umusirikare wa RDF cg oya?

  4. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    yari umusirikare wa RDF cg oya?

  5. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    Mbega umusore umbabaje, ndamuzi cyane ari mu batoza RKWF yagize ariko batari inyangamugayo. Kuba yarafatiwe Burundi ntibitangaje kuko nubundi yari Indiscpline ariko kubayaba yarigeze kuba umusirikare byo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Cyereka niba yarabaye Local Defense

  6. Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda
    Mbega umusore umbabaje, ndamuzi cyane ari mu batoza RKWF yagize ariko batari inyangamugayo. Kuba yarafatiwe Burundi ntibitangaje kuko nubundi yari Indiscpline ariko kubayaba yarigeze kuba umusirikare byo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Cyereka niba yarabaye Local Defense

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *