Joseph Kabila, perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ku butegetsi nyuma y’iyicwa rya se mu 2001. Na mbere yo gufata ubutegetsi ariko, Kabila ngo yari asanzwe muri politiki ya Congo. Nyuma yo kugera mu gisirikare cya Congo, yafashije se kugera ku butegetsi mbere yo kugenda azamuka ku giti cye. Dore bimwe mu bintu utamenye kuri Joseph Kabila nk’uko tubikesha amavomo atandukanye nka Wikipedia, Al Jazeera na BBC.
Perezida Kabila yakuriye muri Tanzania
Bitewe nuko yakuriye muri Tanzania, Kabila avuga Igiswahili n’Icyongereza neza kurusha uko avuga Igifaransa n’Ilingala, indimi ubusanzwe zikoreshwa cyane mu murwa mukuru Kinshasa no mu nzego z’ubutegetsi. Ibi rero byatumye afata icyemezo cyo kwiga izo ndimi kugirango ajye abasha kumvikana n’abo bakorana. Benshi bakaba bavuga ko Kabila yakuriye muri Tanzania mu rwego rwo kwirinda kugendwaho n’inzego z’ubutasi za Mobutu.
Perezida Kabila mu bwana yahimbwaga izina rya Bus y’Intambara (War Bus)
Bivugwa ko akiri umwana Kabila yakundaga kureba filimi z’intambara ndetse n’umukino wa Karate bituma bamuhimba akazina ka War Bus yahimbwe n’abanyeshuri biganaga Dar es Salaam muri Tanzania. Ngo hakurikijwe amakimbirane Kabila yagiye agiramo uruhare, hari abasanga aka kazina k’agahimbano yahawe yari agakwiriye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’itsinzi ya AFDL Kabila yakomereje amasomo ya gisirikare mu Bushinwa
Nyuma y’aho umutwe wa AFDL ufatiye ubutegetsi nyuma yo guhirika Mobutu, Joseph Kabila yagiye mu Bushinwa ajya gukomeza amasomo ya gisirikare aho yize muri kaminuza ya gisirikare izwi nka PLA National Defence University iherereye mu murwa mukuru, Beijing. PLA mu magambo arambuye akaba ari People Liberation Army. Agarutse muri Congo, yahise ahabwa ipeti rya Major Gen. ndetse ahita agirwa umugaba mukuru wungirije w’ingabo.
Kabila ni umwe mu bayoboye Intambara ya 2 ya Congo wagizwe umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu 2000
Perezida Kabila yari umwe mu bayobozi b’ingabo b’ingenzi bari bashinzwe kuyobora ingabo za guverinoma mu Ntambara ya 2 ya Congo. Akimara gufata ubutegetsi, niwe wari ushinzwe imishyikirano y’amahoro yari agamije kurangiza iyo ntambara.
Joseph Kabila niwe wabaye umukuru w’igihugu wa mbere ku Isi wavutse muri za 70
Perezida Kabila, nk’umukuru w’igihugu wa mbere ku isi wavutse mu myaka ya za 70 (yavutse muri Kamena 1971), ngo kujya ku butegetsi kwe akiri muto ahanini byatewe n’iyicwa rya se kuwa 26 Mutarama 2001. Ku myaka 30, yakomeje kuba umuyobozi w’igihugu ukiri muto kugeza nyuma y’imyaka 3 ubwo Roosevelt Skerrit wavutse mu 1972 yabaga Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’Abadominikani.
Kabila abakongomani benshi bamufata nk’umuntu ugira isoni
Kabila abaturage ba Congo benshi bamufata nk’umuntu ugira isoni, ahanini bashingiye ku kuntu ari we munyapolitiki wo muri iki gihugu udapfa kugaragara mu ruhame avuga ijambo. Abamufasha ariko bo bavuga ko gusa ari umuntu uvuga macye ahanini bitewe n’ururimi yakuriyemo rw’Igiswahili.
Kubera ko adahuje idini n’umugore we byabaye ngombwa ko ubukwe bwabo buyoborwa n’amadini 2
Joseph Kabila yashyingiranwe na Olive Lembe Sita mu 2006. Kabila ubusanzwe abarizwa mu idini ry’Abaporoso mu gihe umugore we ari Umugaturika. Mu bukwe bwabo rero, byabaye ngombwa ko imihango iyoborwa n’ayo madini yombi. Aba kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri ari bo; Sifa Kabila w’umukobwa, ndetse na Laurent Desire Kabila Jr.
Kabila akunda gutwara moto cyane
Perezida Kabila buriya ngo akunda gutwara moto cyane cyane muri weekend, aho bivugwa ko akunze kujya mu gikingi cye kiri mu nkengero za Kinshasa akoresheje moto.
Abajyanama be ba hafi bitwa “Abahungu ba Kabila”
Bivugwa ko kuva intambara hagati y’abaturage yarangira, aba bahungu ba Kabila bagiye bagira uruhare mu bikorwa byinshi bitari byiza kandi mu bwihisho birimo ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’amabuye y’agaciro no kungukira mu ntambara. Perezida Kabila ngo yakoze ibishoboka ngo agaragaze ko ntaho ahuriye n’ibi bikorwa, ariko ngo ni bacye bizera ko atabigiramo uruhare.
Byari biteganyijwe ko manda ya perezida Kabila izarangira kuwa 20 Ukuboza 2016 nk’uko byateganywaga n’itegeko Nshinga rya Congo ryo mu 2006. Abayobozi bavugaga ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ugushyingo 2016, nyamara kuwa 29 Nzeri 2016, komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko amatora adashobora kuba mbere ya 2018 kubera ikibazo cy’amikoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


