Gen Kale Kayihura amaze amezi asaga abiri afungiye ibyaha bitaramenyekana, ubuzima uyu mujenerali abayemo aho afungiye ngo bukaba buhenze cyane ku buryo imfungwa zibufungwamo ari ntazo mu gihugu cya Uganda.
Aho Gen Kayihura afungiye, muri gereza ya gisirikare ya Makindye, ngo ni mu nzu ifite ibyumba bibiri, ikaba inafite koridoli abasha gutemberamo uko ashaka, abasha kureba televiziyo, asoma ibitabo, ahabwa akanya ko kota akazuba, arya ibiryo byavuye iwe mu rugo gusa, akambara imyenda yameshwe ikanaterwa ipasi nâabâiwe, akora siporo arinzwe nâabasirikare,âŠ
Itohoza ryakozwe nâikinyamakuru DailyNation, rigaragaza ko Gen Kayihura afungiye mu nzu yâibyumba bibiri ifite na kolidori, ni inzu iri mu kigo cya gisirikare cya Makindye, iyo nzu ngo ikaba yari isanzwe ibamo ibiro byâabayobozi mu gisirikare.
Abantu babashije kugera kuri Kayihura batangarije iki kinyamakuru uko akoresha amasaha ye kuva mu gitondo kugera nijoro.
Gen Kayihura ngo abyuka saa kumi nâimwe zâigitondo (05:00) nkuko ngo byari bisanzwe akiri umuyobozi wa polisi, umwanya yamazeho imyaka 12. Iyo abyutse ngo akora siporo yo kwiruka, arinzwe nâimbaga yâabasirikare bamwiruka imbere nâinyuma bamurinze.
Mu gukomeza kubaka umubiri we, mu cyumba kimwe muri bibiri bigize inzu afungiyemo, harimo igare rinyongerwa aho riri (stationary bike), ngo niryo akoreraho siporo.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano we, hirindwa ko hari icyo Kayihura yaba cyangwa yatoroka, ngo abasirikare bahora basimburanwa ku burinzi, amasaha yagera bamwe bakajya kuruhuka, hakaza abandi bakomeza kuzenguruka ubusitani nâiruhande rwâiyo nzu.
Amasaha yo gufata amafunguro:
Iki kinyamakuru gitangaza ko inshuro nyinshi, Gen Kayihura azanirwa amafunguro nâumukobwa we, Tesi  wahoze akorana nâagashami ka Loni mu Rwanda, akamushyikiriza amafunguro ahagarikiwe nâabasirikare bamurinze.
Aya mafunguro Kayihura arya, ngo aba yateguriwe iwe mu rugo i Muyenga mu Mujyi wa Kampala, nâabo mu muryango we, ku buryo ngo aba yizewe 100% ko nta bihumanya byashyirwamo.
Gen Kayihura ngo aba anafite uburenganzira bwo kugera hanze akanya gato.
Ku kijyanye nâimyambaro, ngo abo mu muryango we nibo bamuzanira imyenda imeshe inateye ipasi, uko bayizana ni nako bahita bajyana indi yanduye bakajya kuyitunganyiriza imuhira.
Kumenya amakuru no gusoma ibitabo:
Iki kinyamakuru Dailynation, amakuru cyahawe nâabagera kuri Kayihura, ni uko amasaha menshi aba arimo gusoma ibitabo bitandukanye, aho akunze kuba yicaye muri kolidori yâinzu afungiyemo, ngo aba afite igitabo mu ntoki, asoma. Abamusuura bavuga ko mu bitabo afite, harimo na bibiliya.
Izina rya kimwe mu bitabo akunda gusoma â The Choice: Embrace the Possible â cyanditswe na Dr Edith Eva Eger. Iki gitabo kivuga ku mateka yâAbayahudi, nâuburyo bagiye barokokera mu nkambi zâAbayahudi zâi Auschwitz muri Pologne.
Ikindi gitabo ngo Kayihura akunda gusoma, ni ikitwa â The Silk Roads: A new History of the World “cyanditswe na Peter Frankopan, kivuga ku mateka yâimihanda yacishwagamo ibicuruzwa, abantu n’ibindi uko iyobokama yagiye ikwirakwizwa.
Ikindi ni â Capital in the Twenty-First Century â cyanditswe na  Thomas Piketty, kigaruka cyane ku mpaka zishingiye ku busumbane ( inequality).  Aho iki gitabo gisobanura neza ko ahari ubusumbane, aba ari ikimenyetso cya sisiteme ya Gikapitalisiti (capitalism) aho na Demokarasi iba idashinze umuzi.
Ibindi ngo ni ibitabo bigaruka kuri politiki za Fideli Castro muri Afurika, kuva mu mwaka wa 1959 ubwo yari Minisitiri wâIntebe, kugera mu 1976 ubwo yabaga Perezida wa Cuba.
Kureba Televiziyo:
Gen Kayihura ngo afite Televiziyo areberaho amakuru mu masaha yâijoro, akareba imikino yâumupira wâamaguru ariko ntagaragaza amarangamutima ngo hamenyekane ikipe afana mu zihatanira shampiyona yo mu Bwongereza âEnglish Premier Leagueâ.
Iyo Kayihura ngo ashaka kugira uwo bavugana kuri telefoni arabisaba, yabyemererwa agahabwa telefoni bakavugana, abasirikare bakamuva iruhande bakamucungira kure kugira ngo batumva ibyo baganira.
Gusurwa:
Uburyo Kayihura afunzwemo bwabereye benshi amayobera, kuko itegeko rya Uganda rivuga ko nta muntu ugomba kurenza amasaha 48 ari mu maboko yâinzego zâumutekano, ataragezwa mu rukiko, ariko Kayihura amaze amezi abiri nâicyumweru kimwe ataragezwa mu rukiko.
Abunganira Kayihura mu byâamategeko nâubwo nawe ari we, hamwe nâabaganga bashinzwe gukurikirana ubuzima bwe, nibo bantu bemerewe kumugeraho umunsi ku wundi.
Naho abandi bantu ngo bifuza kumusuura, barabisaba bagahabwa akanya ko kumugeraho iminsi ibiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Gatanu.


Ku wa 13 Kamena 2018, nibwo Gen Kayihura yafashwe ajyanwa mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, uyu mugabo wâimyaka 62 yâamavuko, yahoze ari umuyobozi wâigipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola.
Ku buyobozi bwe, hagiye habaho ubwicanyi bwakorewe abayobozi mu nzego zitandukanye barimo AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa polisi nâabandi.
Gen Kayihura ni umutoni kuri Perezida Museveni imyaka myinshi, byâumwihariko ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda, ari nayo mpamvu ngo atari umuntu wo guhubukirwa, abashinzwe gukurikirana ibyaha ashinjwa bakaba batangaza ko ibirego bye atari ibyo gubuhukirwa bisaba igihe cyâiperereza gihagije.
Â


