Byinshi wamenya kuri Twagirayezu Wenceslas, n’uruhare ashinjwa kugira muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Twagirayezu Wenceslas yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2018, yakirwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe iperereza (RIB), Leta ya Danemark ikaba imwohereje mu Rwanda aho agiye gukurikiranwa n’inkiko ku cyaha cya Jenoside ashinjwa kuba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 muri Segiteri Gacurabwenge, Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu itangazo yashyize hanze, itangaza ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’igihugu cya Danemark cyo kohereza mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Nk’uko bigaragagara muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Bizimana Jean Damascene, ngo 
Twagirayezu Wenceslas ni Umunyarwanda wa Kabiri woherejwe na 
Danemark kuko tariki ya 3 Nyakanga 2014 Emmanuel Mbarushimana (KUNDA Emmanuel) wari warahanishijwe igifungo cya burundu n’inkiko z’u Rwanda tariki ya 13 Ugushyingo 2013 yabaye uwa mbere wohererejwe ubutabera bw’u Rwanda n’igihugu cya Danemark.


Uruhare rwa Twagirayezu Wenceslas muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri iri tangazo, CNLG isobanura ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Wenceslas Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka ry’intagondwa CDR mu zahoze ari Komini Mutura na Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi. Yari umwarimu mu mashuri abanza ya Majyambere (Munanira) muri Segiteri ya Busasamana yari iherereye mu Karere ka Rubavu muri iki gihe.

Twagirayezu Wenceslas ngo yagiye mu nama zateguraga kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende no kuri paruwasi gatolika ya Busasamana hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Mata 1994.

Tariki ya 7 Mata 1994, mu ma saha agana 12h15, Twagirayezu Wenceslas ngo yagiye mu nama yabereye ku biro bya Komini bya Mutura. Muri iyo nama hajemo abayobozi n’abayoboke bageze kuri 75 b’amashyaka MRND na CDR bahagarariye Segiteri zose za Komini Mutura.

Iyo nama yari yatumiwe na Burugumesitiri Jean Berchmans Bakiye  wamamaye mu gukangurira ku mugaragaro abaturage kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende no kuri paruwasi gatolika ya Busasamana.

Mu gihe ibitero byagabwaga aho hantu tumaze kuvuga aho Abatutsi bari barahungiye, hishwe abarenga 1000, abagabye ibyo bitero bari biganjemo Interahamwe za MRND n’Impuzamugambi za CDR ngo zayoborwaga na Twagirayezu Wenceslas.

Bari bitwaje intwaro za gakondo ariko banashyigikiwe n’abasirikare bafite imbunda bari boherejwe na Koloneli Anatole Nsengiyumva waje no guhamwa icyaha cya jenoside  n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Koloneli Anatole Nsengiyumva ari kumwe na Ngeze Hassan bageze Mudende na Busasamana mu masaha make mbere yuko Abatutsi bari barahahungiye bicwa.

Twagirayezu Wenceslas na none ngo yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari barahungiye mu ishuri rikuru ryitwaga Institut Saint Fidele ryari mu mujyi rwagati wa Gisenyi mu gihe bashakaga guhungira mu cyahoze ari Zaà¯re.

Ibi bikorwa byose by’ubwicanyi, ngo byerekana ko Twagirayezu Wenceslas ari umwe mu bayobozi b’ibanze bari kw’isonga rya jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho Perezida Juvenal Habyarimana yakomokaga kandi ahafite abayoboke benshi.

CNLG itangaza ko hari n’amadosiye y’abaregwa icyaha cya jenoside ariko batarafatwa yoherejwe mu Rwanda na TPIR : ni amadosiye ya Fulgence KAYISHEMA, Charles SIKUBWABO, RYANDIKAYO, Aloys NDIMBATI na Colonel Phéneas MUNYARUGARAMA.
 

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo ruracyashakisha Félicien KABUGA na Major Protais MPIRANYA, bakaba bagomba kuzaburanishwa n’urwo rukiko mu gihe bazaba bafashwe.

Hagati ya 2007 na 2018, u Rwanda rwatanze impapuro mpuzamahanga zo gufata abaregwa icyaha cya jenoside bageze kuri 980 bari mu bihugu by’amahanga bihishamo.
 

CNLG irashimira byimazeyo ubutabera bw’igihugu cya Danemark ngo kuba idahwema kuburanisha no kohereza mu Rwanda abaregwa icyaha cya jenoside bagiye muri icyo gihugu bizeye ko batazabazwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
 

Ikindi kandi, CNLG ngo iranashimira kandi ubwitange bw’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru, inkiko, Polisi, Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha (RIB), za ambassade z’u Rwanda mu mahanga, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bagira uruhare mu gukurikirana abaregwa icyaha cya jenoside bahungiye mu bihugu by’amahanga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *