Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ndibhuwo Mabaya avuga ko kuvuga ko u Rwanda rwatutse minisitiri Nonceba Lindiwe Sisulu byatewe ahanini n’Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Mu minsi ibiri ishize ikinyamakuru Maverick.co.za cyatangaje inkuru kivuga ko hajemo agatotsi bitewe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse inkuru kuri Minisitiri Sisulu kimwita “indaya” gusa nyuma ikaza gusibwa byihuse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minsisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na we ari mu bashyizwe mu majwi mu kuba barimo kuzambya umubano w’ibi bihugu byombi bitewe n’amagambo yagiye anyuza ku rukuta rwe rwa twita (twitter).
Umuvugizi wa Minisitiri Sisulu, Mabaya yatangarije ikinyamakuru 702.co.za ko mu gihe bari bahuze bareba uburyo bazahura umubano n’uruhande rw’u Rwanda bagiye babona amagambo ya Nduhungirehe kuri twitter bafashe nk’asesereza.
Ati “ Ibi byatangijwe n’ibyandikwaga kuri twitter na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije. Mu gihe twe twri duhuze tureba uburyo twazahura umubano wacu n’u Rwanda,ntitwabonye gusa ibyanditswe n’ibinyamakuru byo kuri interineti ahubwo icy’ingenzi ni amagambo y’uyu muminisitiri kuri twitter ndetse n’ibinyamakuru byayuririyeho.”
Uyu muyobozi avuga ko ibyanditswe mu binyamakuru byo mu Rwanda bigendeye ku magambo ya Nduhungirere byongeye uburemere bw’iki kibazo.
Ati “ Turumvikanisha ko aya magambo y’uriya muminisitiri tutayashaka kandi ntidukwiriye kwitwa amazina. Ibi bikwiriye guhagarara birimo gutuma inshingano zacu nyamukuru zo gutsura umubano tutaziha umwanya ukwiriye.”
Ku rundi ruhande, Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko nta kidasanzwe kuba umuyobozi yavuga uruhande Leta ye ihagazeho kandi ko mu magambo ye nta bitutsi birimo.
Ati ” Muri dipolomasi, umuyobozi kuvuga uruhande Leta ye ihagazeho si igitutsi. Keretse niba iri jambo rifite ikindi gisobanuro muri Afurika y’Epfo.”

Kuri ubu nk’uko Mabaya aherutse kubitangaza, uhagarariye u Rwanda muri Africa y’Epfo, Vincent Karega na we ngo yahamagajwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Pretoria gusobanura iby’ibyo bitutsi n’amagambo asesereza ya Nduhungirehe.
Uyu muyobozi yemeje ko kuzahura imibanire ya Africa y’Epfo n’u Rwanda bikomeje ariko ko uwo muhate utakomeza kugenda neza mu gihe urundi ruhande ngo ruri gutuka urundi ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko ko Kayumba Faustin Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa akongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi bo Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega mu magambo yabo byagaragaye ko kuganira na Kayumba Faustin Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mkuru w’Ingabo z’u Rwanda biri kure nk’ukwezi.
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, mu myumvire ya Minisititri Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyavuye mu nzira.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazambye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.


