C.Ronaldo utorohewe n’ibibazo, yabwiwe n’umukunzi we amagambo amukomeza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho umukobwa ashinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu, umukunzi we, Georgina Rodrà­guez aramukomeza amubwira ko ari kenshi ategwa imishibuka mu nzira akayisimbuka.

Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu bari muri Hoteli y’i Las Vegas mu mwaka wa 2009 ndetse ko yamuhaye amafaranga angana na $375,000, kugira ngo azakomere ku ibanga.

C.Ronaldo w’imyaka 33 y’amavuko ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, yahakanye ibi ashinjwa avuga ko ari ababa bagamije kwamamara baciye ku izina rye.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Georgina Rodrà­guez, ukundana na Ronaldo yihanganishije umukunzi we agira ati “Buri gihe uhora usimbuka ibigeragezo biba byatezwe mu nzira yawe n’umuhate ndetse n’imbaraga ugaragaza ko uri umuntu ubashije. Urakoze ku kuba udushimisha muri buri mukino, ibirenze kuri ibyo nk’uko bisanzwe, ndagukunda @Ronaldo”.

Umukobwa arashinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu

Ku wa 13 Kamena 2009, ngo nibwo Ronaldo yabonanye na Kathryn Mayorga mu kabyiniro ‘Rain nightclub’ kari muri hoteli ‘Palms Hotel and Casino, amusambanya atabishaka mu cyumba cy’iyi hoteri. Ronaldo akaba abihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *