ibikoresho-4.jpg

Cabo Delgado: SAMIM na FADM bishe ibyihebe 11 birimo abayobozi

Sangiza iyi nkuru

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Mozambique, SAMIM n’iz’iki gihugu zizwi nka FADM zishe ibyihebe 11 by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah mu ntara ya Cabo Delgado byari byarigabije.

Guverinoma ya Botswana yatangaje aya makuru ivuga ko byose byishwe tariki ya 18 Ugushyingo 2021, birimo 9 byiciwe mu mirwano yabyo n’izi ngabo mu karere ka Macombia, ibindi 2 byicirwa mu gace ka Ninga mu karere ka Nangade; zihafata ibirindiro byabyo, ziranabisenya.

Mu byihebe byishwe, harimo bibiri byari bishinzwe ibikorwa (operational commanders) muri uyu mutwe. Ibi ni Rajabo Fiquir na Abu Quitali.

SAMIM itaragize umusirikare wayo waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mirwano nk’uko iyi guverinoma ibivuga, yafashe intwaro z’ibi byihebe zirimo imbunda 7 za RPG, za mashinigani (PKM) na AK47, gerenade, ibikoresho by’ikoranabuhanga.

SAMIM na FADM bivugwa ko bakomeje guhiga ibi byihebe no ku mugezi wa Messalo, ahazwi nk’ibindi birindiro by’ingenzi byabyo.

ibikoresho-4.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *