Ikipe ya Simba Sports Clubo yo mu gihugu cya Tanzania, yanyagiwe na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 4-0; mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league.
Iyi kipe isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere yari yasuye Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo.
Ni umukino Simba yagiye gukina ihabwa amahirwe, bijyanye n’uko yari yitwaye mu mikino y’amatsinda.
Kaizer Chiefs yatangiye Simba hakiri kare cyane, kuko umunota wa gatandatu wonyine wari uhagije ngo ifungure amazamu ibifashijwemo na myugariro Eric Mathoho. Hari ku mupira wari uturutse muri koruneri, mbere yo kuwushyira mu izamu n’umutwe.
Kaizer Chiefs yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 34 binyuze kuri Samir Nurkovic, irangiza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0.
Ni igitego gisa n’icyaciye cyane intege ikipe ya Simba yari imaze umwanya ishakisha buryo ki yakwishyura.
Ku munota wa 57 Umunya-Serbia Samir Nurkovic ni we watsindiye Kaizer Chiefs igitego cya gatatu ku ishoti riremereye yatereye kure, mbere y’uko umunya-Colombia Leonardo Castro atsinda agashinguracumu ku munota wa 63.
Simba Sports Club irasabwa gutsinda byibura ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Dar es Salaam ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha, kugira ngo ibashe kugera muri 1/2 cy’irangiza.


