Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN yemeye ibindi byaha umunani

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Werurwe, Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Sankara, yemeye ibindi byaha umunani aregwa.

Yitabye urukiko rwisumbuye rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, hamwe n’abandi 20 baregwa.

Iri tsinda rikurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, nyuma yo kugira uruhare mu bitero byibasiye igice cy’amajyepfo y’igihugu hagati ya 2018 na 2019, byahitanye ubuzima bw’abantu icyenda, abandi benshi bagakomereka.

Ishyaka MRCD n’ingabo zayo zibumbiye muri FLN (National Liberation Front), iri tsinda ribarizwamo, ryigambye ibyo bitero.

Kuri dosiye ya Nsabimana wahoze ari Umuvugizi wa FLN, akurikiranweho ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba.

Kuva mu 2019 ubwo yitaba urukiko bwa mbere, yemeye icyaha.

Ku wa gatanu, yasabwe n’urukiko kwiregura ku byaha umunani byari bisigaye kugira ngo urubanza rwe rurangire.

Muri ibyo birego harimo gushaka cyangwa gutanga no gukoresha inyandiko mpimbano n’impapuro zitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, no kwakira no kugabana amafaranga yavuye mu gikorwa cy’iterabwoba nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Ku cya mbere, Nsabimana yasobanuye ko yagendeye ku izina rya Joseph Kabera, anahitamo kubeshya ko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugirango abone byoroshye pasiporo ya Lesotho abone uko ajya muri Irlande.

Ibindi birego birimo ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa nkana, ubufatanyacyaha mu gutwika, no kugira uruhare mu bujura bwitwaje intwaro, gukomeza umubano na Guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, guhakana jenoside, no gupfobya jenoside.

Ku bijyanye no guhakana jenoside no kuyipfobya, ushinjwa yavuze ko ibyo byaha byombi yakoresheje ibitangazamakuru byinshi, kandi bigakwirakwiza igitekerezo cy’uko habaye jenoside ebyiri.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *