Inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Phnom Penh muri Cambodia yabaye urubuga rw’ihangana rikomeye rya dipolomasi, aho kandidatire ya Louise Mushikiwabo yo gukomeza kuyobora uyu muryango yahuraga n’igitutu cya politiki, inyungu z’ibihugu bitandukanye n’ibibazo by’imibanire hagati ya Kigali, Kinshasa na Paris.
Ibyabereye muri Cambodia ntibyari ikibazo cyo guhitamo gusa uzayobora uyu muryango. Byari n’ikigeragezo cy’ubushobozi bw’ibihugu bwo kurinda inyungu zabyo, gukoresha imbaraga bifite mu mishyikirano no kumenya ibyo bishobora kwemera kurekura kugira ngo ubwumvikane buboneke.
U Rwanda: Gutsimbarara ku nyungu zarwo
Mu gihe ibihugu bimwe byashakaga ko u Rwanda rukura kandidatire ya Mushikiwabo, Kigali yahisemo kuyigumishaho.
Iyi myitwarire ishobora gusobanurwa nk’uburyo bwo kurinda inyungu z’igihugu no kwanga ko igitutu cya politiki gihinduka uburyo bwo kugena ibyemezo byacyo.
Ku Rwanda, ikibazo nticyari izina rya Mushikiwabo gusa, ahubwo cyari n’uburenganzira bw’igihugu bwo kugira uruhare mu guhitamo ubuyobozi bw’umuryango kibarizwamo.
Mu mibanire mpuzamahanga, igihugu ntikigomba kureba gusa icyo gishaka kugeraho, ahubwo kigomba no kwita ku mahame n’uburyo ibyemezo bifatwamo. Iyo cyemeye ko igitutu cy’abandi kigena imyanzuro yacyo, gishobora gutakaza ubushobozi bwo kwihitiramo inzira ijyanye n’inyungu zacyo.
Kinshasa na Paris: Inyungu zitandukanye mu kibazo kimwe
Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikibazo cya OIF cyari gifitanye isano n’umwuka mubi w’imibanire yayo n’u Rwanda, cyane cyane ku birebana n’umutekano n’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ku Bufaransa na ho, gushaka ubwumvikane byari bifite akamaro mu rwego rwo gukumira ko kutumvikana hagati y’ibihugu bigize umuryango bihungabanya ubumwe bwawo kuko Kinshasa yakangishaga kuva mu muryango igihe Mushikiwabo yakomgerwa manda ya gatatu.
Aha hagaragara ihame rikomeye rya dipolomasi: ibihugu bishobora guhura ku meza amwe y’imishyikirano, ariko buri kimwe gifite inyungu zacyo, ibyo kidashaka gutakaza n’ibyo cyiteguye kwemera kugira ngo igisubizo kiboneke.
Imbaraga z’imishyikirano: Ni nde wari ufite icyo ashingiraho?
Mu isesengura rya dipolomasi, imbaraga z’igihugu ntizipimirwa ku bukungu cyangwa ingabo gusa. Zishobora no kugaragarira mu bushobozi bwo gukoresha amategeko y’umuryango, kubaka imikoranire n’ibindi bihugu, no kumenya igihe cyo gutsimbarara cyangwa kwemera ubwumvikane.
U Rwanda rwashingiye ku burenganzira bwarwo bwo gutanga umukandida no ku kuba Mushikiwabo yari asanzwe ayobora OIF.
RDC na yo yakoresheje ubushobozi bwayo bwo kugaragaza ko ikibazo cy’imibanire yayo n’u Rwanda gifite ingaruka ku mikorere y’umuryango.
U Bufaransa bwashatse gukoresha ubushobozi bwabwo bwo guhuza ibitekerezo by’ibihugu no gushaka inzira y’ubwumvikane ariko nabwo bugwa mu mutego wo kwivanga muri dosiye bubogamye.
Ibi byerekana ko imishyikirano itari igikorwa cy’uruhande rumwe. Buri ruhande rwageragezaga gukoresha ibyo rufite kugira ngo rugere ku mwanzuro utarutakariza inyungu z’ingenzi.
Umwanzuro wa Cambodia: Ubwumvikane busaba kugira icyo ureka
Kudashobora kumvikana ku mukandida byatumye hafatwa icyemezo cyo kongera Louise Mushikiwabo umwaka umwe, mu gihe hategurwa uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ubuyobozi bw’umuryango.
Ku ruhande rumwe, u Rwanda rwabonye ko Mushikiwabo akomeza inshingano ze muri icyo gihe. Ku rundi ruhande, rwemeye kutazongera gutanga umukandida nyuma y’icyo gihe.
Ibi ni byo bituma umwanzuro wa Cambodia utagomba gusobanurwa nk’intsinzi yuzuye y’uruhande rumwe cyangwa gutsindwa burundu k’urundi, kuko na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe nawe yatangaje ko buri ruhande rutabonye ibyo rwifuzaga byose ko habayeho ubwumvikane bwayobowe na perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, mu gushaka igisubizo cy’ikibazo cya OIF..
U Rwanda ntirwabashije kubona umwanzuro wose rwifuzaga ku hazaza h’ubuyobozi bwa OIF, ariko na none ntirwigeze rukura kandidatire ku gitutu cy’ibihugu byari byabisabye.
Icy’ingenzi ni uko ikibazo cyakemuwe binyuze mu bwumvikane aho gukomeza kugana ku guhangana kwarushaho kugabanya ubumwe bw’umuryango.
Amasomo atatu ya dipolomasi
Ibyabereye muri Cambodia bitanga amasomo atatu y’ingenzi:
Inyungu z’igihugu zigomba kugira umurongo uhamye.
Igihugu kigomba kumenya ibyo gishaka kugeraho n’ibyo kitakwemera gutakaza. Ariko gutsimbarara ku nyungu ntibivuze kwanga kuganira.
Imbaraga mu mishyikirano ntizishingira ku gitutu gusa.
Amategeko, imikoranire n’ibindi bihugu, ubushobozi bwo kumvikanisha ibitekerezo n’igihe cyo gufata icyemezo na byo bishobora guhinduka imbaraga mu mishyikirano.
Ubwumvikane ntibusaba ko buri ruhande rubona ibyo rwifuzaga byose.
Rimwe na rimwe, igisubizo kirambye kiboneka ari uko buri ruhande rwemeye kugira icyo rwigomwa kugira ngo rurinde inyungu zarwo z’ingenzi kandi rukomeze inzira y’imikoranire.
Umwanzuro: Dipolomasi si ugutsinda buri rugamba
Mu mboni zanjye, ikibazo cya OIF cyabereye muri Cambodia cyerekanye ko dipolomasi ari umukino w’inyungu, imbaraga n’ubushobozi bwo kugera ku bwumvikane.
Kugumana umwanya si ko buri gihe biba bivuze kugera ku ntego zose, nk’uko kwemera kugira icyo wigomwa na byo bitavuga ko utsinzwe.
Icy’ingenzi ni ukumenya ibyo ushaka kugeraho, ibyo ufite byo kubishingiraho n’igihe cyo kwemera ubwumvikane.
Mu mibanire mpuzamahanga, igihugu gishobora gutsimbarara ku nyungu zacyo, ariko kigomba no kumenya ko imishyikirano idasaba ko buri ruhande ruva ku meza ryabonye ibyo ryifuzaga byose. Ibi nibyo nabonye Cambodia.

