Bwiza

Cambodia: Umukobwa utangiye gukura, se amwubakira akazu ke ngo ajye yakiriramo abasore

amateka-numuco
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Gatandatu, 25 Mutarama 2020 saa 09:32
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Cambodia: Umukobwa utangiye  gukura, se amwubakira akazu ke ngo ajye yakiriramo abasore

Umwana w’umukobwa yaba akiri muto cyangwa yaramaze gukura yitabwaho n’ababyeyi benshi. Ibi byose bigaragazwa n’igitsure babashyiraho igihe babonye atangiye gutandukire cyangwa se agana muri iyo nzira.

Kwita ku mukobwa ahahoze ari mu bwami bwa Cambodia ni ukumurekere ubwisanzure mu gihe yakuze. Icyo bisobanuye ni uko iyo yamaze kwitwa mukuru, umubyeyi we (se) amwubakira akazu k’ibyatsi kamwe twakwita aka Kinyarwanda (indaro).

Muri aka kazu, umukobwa aba yemerewe kwakiriramo umusore wese ashaka, bagakora ibyo bashaka harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, cyane ko ari cyo umubyeyi we aba yarayubakiye.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.