Cameroun:Eto’o yangiwe kwegura nyuma yo kwitwara nabi muri CAN

Sangiza iyi nkuru

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun yanze ubusabe bw’ubwegure bwa Samuel Eto’o ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo.

Eto’o ufite agahigo ko kuba yaregukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika inshuro enye, yatanze u ubwegure bwe ku mpamvu z’uko Federasiyo ayoboye yagiye ivugwaho imyitwarire mibi irimo ruswa.

Federasiyo mu itangazo yageneye Abanyamakuru, yavuze ko komite nyobozi yayo yateraniye i YaoundĂ©, mu mu rwa mukuru wa Cameroun, yigaga ku mikorere y’ikipe y’Igihugu, isanga Samuel Inama yatangijwe na Eto’o adakwiye kuva ku buyobozi Manda ye itarangiye.

Icyakora, nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo, komite nyobozi yemeje ko akomeza inshingano ze muri iki gihe, bagaragaza ko bafitiye icyizere ubuyobozi bwa Eto’o bwo gukomeza kubaka no guteza imbere umupira w’amaguru wa Cameroun nk’uko bigaragara muri gahunda ye yemejwe n’inteko rusange yatowe ku ya 11 Ukuboza, 2021, ubwo Eto’o yatangiraga imirimo ye.

N’ubwo komite Nyobozi yize ku bwegure bwa Eto’o, hari kwibazwa igikurikiraho ku mutoza w’ikipe y’igihugu wa Cameroun, Rigobert Song, n’ahazaza he, nyuma y’uko ikipe y’igihugu ititwaye neza mu gikombe cya Afurika.

Ni nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 ntiyabasha gukatisha tike ya 1/2 cyirangiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *