Umunyarwandakazi Mukansanga Radia Salma, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagabo.
Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko, yabigezeho kuri uyu wa mbere ubwo yasifuraga umukino wo mu tsinda rya kabiri Syli National ya Guinée-Conakry yatsinzemo Malawi igitego 1-0.
Uyu mugore yari umusifuzi wa kane muri uyu mukino.
Igitego cyo ku munota wa 35 w’umukino cya myugariro w’ibumoso, Issiaga Sylla, ni cyo cyafashije Guinée-Conakry y’umutoza Kaba Diawara kwegukana amanota atatu ya mbere ya ririya rushanwa riri kubera muri Caméroun.
Iyi Guinée kuri ubu iranganya amanota na Les Lions de la Teranga ya Sénégal yafashijwe na Sadio Mané gutsinda Zimbabwe bigoranye igitego 1-0.
Igikombe cya Afurika cy’ibihugu Mukansanga yasifuye cyiyongereye ku yandi marushanwa akomeye yasifuye, arimo Igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagore cyabereye muri Caméroun muri 2016, Igikombe cya Afutika cy’abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri muri 2019 ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’abagore cyabereye mu Bufaransa muri 2019.
Yasifuye kandi Imikino Olempike ya iheruka kubera i Tokyo mu Buyapani, mu gihe ari umwe mu Banyafurika umunani bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Nouvelle-Zealand mu mwaka utaha wa 2023.


