Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’ yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gusezerera Les Pharaohs ya Misiri kuri za Penaliti.
Byari nyuma y’uko iminota 120 y’umukino wa â…› cy’irangiza amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryacyeye kuri Stade ya Laurent Pokou yarangiye anganya igitego 1-1.
Umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abou Gabal ni we wahushije penaliti yaje gutera kugarurwa n’umutambiko w’izamu, mbere y’uko mugenzi we Lionel Mpasi atsinda penaliti yahise yinjiza Les Léopards muri ¼ cy’irangiza.
Ni Congo yageze muri ¼ nta mukino n’umwe iratsinda, dore ko imikino yose ine imaze gukina muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Côte d’Ivoire yose yayinganyije.
Iyi kipe y’umutoza Sébastien Desable yari yafunguye amazamu ku munota wa 37 biciye kuri rutahizamu Meschak Elia, mbere y’iminota umunani ngo Misiri itari ifite Mohamed Salah wavunitse yishyure iki gitego biciye kuri Penaliti ya Mostafa Mohamed.
Bijyanye n’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti maze RDC isezerera Misiri kuri penaliti 8-7.
Misiri yagowe cyane n’iminota ya nyuma y’umukino bitewe n’ikarita itukura yeretswe Mohamed Hamdy.
RDC yaherukaga gutsinda iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Afurika kurusha andi mu myaka 50 ishize, ubwo yayisezereraga muri ½ cy’Igikombe cya Afurika yaje no kwegukana.
Biteganyijwe ko Congo muri ¼ cy’irangiza izahura na Sylli National ya Guinée-Conakry yahageze itsinze Nzalang Nacional ya Guinée-Equatoriale igitego 1-0.


