Canada: Abari biteguye gusebya perezida Kagame baburijwemo n’abamushyigikiye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, Abanyarwanda bo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal bibumbiye mu ishyaka Amahoro Iwacu bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kagame n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abandi banyarwanda benshi kubarusha bahagurutse bo bereka amahanga ko bashyigikiye perezida wabo ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
vlcsnap-2016-05-23-11h07m08s545
vlcsnap-2016-05-23-11h07m22s448
Alain Patrick Ndengera ukuriye Diaspora Nyarwanda ya Canada muri Montreal avuga ko bakoze urugendo rw’amahoro rugamije kwamagana abantu bimirije imbere amacakubiri ngo bari bateguye igikorwa cy’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda, aho avuga ko bageze aho aba bari bateganyirije kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda bagasanga hari abantu batanu gusa.
vlcsnap-2016-05-23-11h07m26s310
Ndengera avuga ko umubare w’abari baje kwereka amahanga ko bashyigikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi banga amacakubiri, wari munini kurusha abari biteguye kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw’u Rwanda.

vlcsnap-2016-05-23-11h11m05s140
Alain Patrick Ndengera ukuriye Diaspora Nyarwanda muri Montreal

vlcsnap-2016-05-23-11h09m05s039
Bamwe mu bari baje kwamagana perezida Kagame

Irebere Video hano:
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=FjY4wpiBRks]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *