Dutch_1366x768-removebg-preview

Canada n’u Buholandi byasabye abaturage babyo kwirinda kujya mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Canada n’u Buholandi byaburiye abaturage babyo bibasaba kwirinda kujya mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu bice byegereye umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe hakomeje gututumba intambara hagati ya AFC/M23 na FARDC, muri Kivu y’Amajyepfo, Mujyi wa Uvira, uteganye n’Umujyi wa Bujumbura.

Kuwa Mbere no kuwa Kabiri nibwo guverinoma z’ibi bihugu byombi zasohoye amatangazo yo kuburira abaturage babyo, aho itangazo rya Canada rigira riti:

-Irinde ingendo zose zidakenewe mu Burundi, usibye Intara ya Bujumbura Mairie, kubera ubugizi bwa nabi n’imvururu zishingiye kuri politiki zishobora kwaduka.

-Irinde ingendo zose mu bice bikurikira kubera imirwano hagati y’abasirikare n’imitwe yitwara gisirikare:

Intara ya Cibitoke;
Intara ya Bubanza;
umuhanda wa RN5 n’akarere k’iburengerazuba bwawo mu gace k’icyaro cya Bujumbura (ukuyemo parike y’igihugu ya Rusizi na rĂ©serve naturelle ya Rusizi, aho ugomba kwirinda ingendo zose zidakenewe).

Itangazo rya Guverinoma ya Canada rikomeza rivuga ko hagomba kubaho kwirinda cyane mu Ntara ya Bujumbura Mairie kubera umubare munini w’ibyaha uri hejuru ndetse n’ibyago by’amakimbirane yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ashobora kugera mu Burundi.

Uko umutekano wifashe mu Ntara ya Bujumbura y’Umujyi

Itangazo rivuga ko umutekano mu Ntara ya Bujumbura Mairie uhindagurika kandi utamenya uko uzaba wifashe ejo kubera amakimbirane akomeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umutekano ushobora kwangirika vuba kandi nta nteguza.

Niba uri muri Bujumbura City Hall:

Komeza kuba maso;
kurikiza amabwiriza y’inzego z’ibanze.

Intara ya Bubanza na Cibitoke

Guverinoma ya Canada ikomeza ivuga ko umutekano ku mupaka ukomeje guhangayikisha mu ntara za Bubanza na Cibitoke bitewe n’imirwano ikaze ibera mu burasirazuba bwa DRC ndetse rimwe na rimwe n’urujya n’uruza rw’imitwe yitwaje intwaro yambukiranya imipaka.

Hariho kandi ibikorwa by’ubujura, gucuruza intwaro nto, gushimuta, n’ibitero byibasira abasivili bikorwa n’abahoze ari abasirikare, inyeshyamba, n’udutsiko tw’urubyiruko.

Ibyaha

Itangazo rikomeza rivuga ibitero by’abantu bitwaje intwaro, gushikuza amasakoshi, abana bakunze gukora ibyaha, kandi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongera nijoro.

Ngo “ushobora guhohoterwa iyo ugenda cyangwa ukora jogging wenyine, cyane cyane mu mihanda ikikije Ikiyaga cya Tanganyika. Irinde kugenda, gutwara imodoka, cyangwa gukoresha imodoka rusange nyuma y’uko ijoro riguye, ahoari ho hose mu gihugu, harimo na Bujumbura.”

“Bika ibintu byawe by’agaciro, ibyangombwa by’ingendo, n’amafaranga ahantu hizewe, nko muri coffret yo muri hotel…”

Gushimuta

Ngo hari abagizi ba nabi bashimuta abantu bagasaba ingurane, kandi byabayeho ko bibasira abanyamahanga.

Itangazo rirerire rya Guverinoma ya Canada kandi rikomoza ku bindi bibazo birimo ikibazo cy’itumanaho ritizewe ku buryo udashobora kwiringira telephone yawe ngendanwa ushaka guhamagara ubufasha cyane cyane hanze ya Bujumbura, ibura ry’umuriro rya hato na hato kandi nta mashini za generators zihari, ibishobora guhungabanya imikorere ya za banki, itumanaho n’ibindi.

Bagaragaje kandi ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda, aho imihanda myinshi imeze nabi, ibimenyetso bisa nk’ibitabaho, kutagira za feu rouges, abantu batwara uko bishakiye batubahiriza amategeko n’ibindi kugeza ku kubanza kwikingiza indwara nyinshi bavuga ko zishobora kugufatira mu Burundi.

Guverinoma y’u Buholandi yo ivuga iki?

Guverinoma y’u Buholandi yo yasohoye itangazo rigufi riherekejwe n’ifoto igaragaza ibice byo kwirindwa ndetse n’ibyo kwigengeseramo.

Reisadvies Burundi 18 09 2025 1

U Buholandi nabwo busaba abaturage babwo kwirinda kujya mu bice byegereye umupaka w’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Hari ibice byashyizwe mu ibara ry’umutuku rigaragaza ko ari ahantu habi cyane ho kujya ariho ku mupaka w’u Burundi na Congo, aho itangazo rivuga ko abaturage babwo bagomba kuhirinda uko byagenda kose n’impamvu yose waba ufite.

Hari kandi ahashyizwe mu ibara rya orange ryegereye umutuku akaba ari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Bujumbura harimo (Bubanza, Bukinanyana, Cibitoke, Mpanda na Mugina) aho itangazo risaba kuhajya ari uko ari ngombwa gusa.

Ahandi hasigaye hashyizwe mu muhondo ariko bongeraho ko umuntu ujyayo na ho agomba kumenya ko na ho umutekano wabo ushobora guhungabana igihe icyo ari cyo cyose.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *