Agahinda n’akababaro byasakaye mu muryango w’abanyeshuri b’abanyafurika biga muri Université du Québec à Chicoutimi (UQAC), nyuma y’aho umunyeshuri w’imyaka iri hagati ya 20 na 25, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yiyahuye nyuma yo gutsindwa amasomo.
Amakuru atangazwa n’inshuti ze avuga ko yahuye n’agahinda gakomeye bitewe n’uko yari yarananiwe gutsinda amasomo ye, bikiyongeraho igitutu cyo kuba yarize ashyigikiwe n’umuryango we wakoresheje ubushobozi buhambaye ngo agere ku nzozi zo kwiga mu mahanga.
Sadou Diallo, Perezida wa MAGE-UQAC yagize ati: “Kwiyahura kwe ni igihamya gikomeye cy’uko hari benshi bababara mu bwiru, bagatinya gusaba ubufasha bitewe n’umuco wabo utabemerera kuvuga ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”
Uyu musore yari amaze imyaka ibiri yiga muri UQAC. Bivugwa ko yari afite inzozi zo kurangiza amasomo akazafasha umuryango we. Gusa, amakuru ava mu bantu ba hafi ye avuga ko yari aherutse gutsindwa, maze igitutu cy’umuryango, ipfunwe, n’umuco wo gutinya kunanirwa bimuhangayikisha bikomeye kugeza ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.
Hermann Kouadjo, Visi Perezida w’ihuriro ry’abanyeshuri mpuzamahanga (AEI), yavuze ko urupfu rw’uyu munyeshuri ari isomo rikomeye ku muryango nyafurika.
Ati: “Mu mico yacu, kwiyahura ntitubyemera. Bibonwa nk’icyasha, ibintu bibera mu ibanga. Nyamara hano muri Canada, hari uburyo bwinshi bwo gushaka ubufasha, ariko hari benshi batarabyiyumvamo.”
Raporo y’Alliance pour la santé étudiante au Québec igaragaza ko ubusabe bw’abanyeshuri bifuza ubufasha bw’ubuzima bwo mu mutwe bwazamutse cyane muri uyu mwaka wa 2024–2025. Ariko ikibazo gikomeye, nk’uko abayobozi b’abanyeshuri babivuga, ni uko benshi batinya ko ibibazo byabo byamenyekana cyangwa bikagira ingaruka ku byangombwa byabo.
Mu Ugushyingo 2023, undi munyeshuri wo muri Guinée witwa Mamadou Salinou Baldé nawe yapfiriye muri Chicoutimi, aho yarashwe na polisi nyuma yo kugerageza kuyibasira afite intwaro. Abamumenye bavuga ko yari afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, nubwo raporo ya coroner itigeze isobanura neza ibyamugejeje kuri ibyo bikorwa.
Ubuyobozi bwa kaminuza ya UQAC bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bwo gutanga ubufasha mu gihe icyo ari cyo cyose haba binyuze ku rubuga rwa Dialogue ruboneka amasaha 24/24, haba no ku bigo bitanga ubujyanama bwo ku rwego rwo hejuru.
Mu kwezi kwa munani, ubwo abanyeshuri bazaba batangiye umwaka mushya w’amashuri, hazatangizwa gahunda yihariye yo kwigisha no gukangurira abanyeshuri kuvuga ku buzima bwo mu mutwe, kwirinda kwiheba, kurwanya ubwigunge, no kongera imibanire n’imikoranire hagati yabo.


