Canada /Winnipeg: Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusigana n’ amaguru yapfuye arohamye

Sangiza iyi nkuru

Jean Baptiste Ajua, Umunyarwanda wari uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yarohamye ubwo yari ari koga mu mujyi wa Winnipeg.
Roger Habimana, mukuru w’uwo musore wapfuye afite imyaka 22 y’ amavuko yavuze ko ku wa Gatandatu ubwo bari basohotse muri Korali yabo yitiriwe mutagatifu Kizito, Ajua yinjiye mu mazi ari kumwe n’inshuti ze.
Ngo nyakwigendera yagerageje guhangana n’amazi yari ari kumutwara, ariko biranga ararohama.
Amaze kurohama hahise hoherezwa ba kabuhariwe mu koga baza kubona umubiri we mu ma saa kumi n’ imwe z’umugoroba basanga yashizemo umwuka nk’ uko bitangazwa n’ Ibiro Ntaramakuru bya Canada bivuga
Mukuru wa Nyakwigendera, Habimana ati” Icyo navuga ni uko tubabajwe no kubura umuntu wari ukiri muto, utari ufite uburwayi.”
Uyu Ajua watabarutse afite abavandimwe bane na bashiki be babiri bose baba muri Manitoba.
Ise wa nyakwigendera, Benoit Ntirushwa yagize ati “Yari umuhungu mwiza buri gihe yabaga yiteguye kumfasha uko ashoboye kose, nsigaraganye agahinda. Icyo nasaba buri wese ni ukumusengera ngo Imana imwakire neza.”
Ajua yari asanzwe akina umukino wo gusiganwa n’amaguru. Yakiniye Kaminuza ya Manitoba mu mwaka wa 2013-2014. Mu masiganwa y’abagabo y’Uburengerazuba bwa Canada yo mu 2013 yaje ku mwanya wa 1.
Umutoza w’ikipe y’iyo kaminuza, Claude Berube yagize ati “Jean Baptiste yari umusore w’inyangamugayo, witonda kandi fite impano.”
Yongeyeho ko yahoraga ahuze cyane, avanga kwiga, akazi, kwita ku muryango no gusiganwa n’amaguru kandi byose akabikora neza.
Mu gace yarohamyemo hari haherutse kurohama umwana w’umuhungu w’imyaka 12 n’umukobwa w’imyaka 11.
canada
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Angel Sekanabo/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *