Abasirikare b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Santirafurika mu butumwa bwa (MINUSCA), bashimiwe bambikwa imidali ku bw’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bagaragaje mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ni izibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2.Iki gikorwa cyabereye aho izi ngabo zikambitse mu Gace ka BossembĂ©lĂ© muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko.
Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Centrafrique, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’Abanyarwanda bagituyemo.
Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto , Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Centrafrique, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.
Yagize ati “Uyu munsi, turazirikana umusanzu wanyu mu butumwa bufitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Santarafurika. Ni muri ubwo buryo mbashimira byimazeyo ku ruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu gace mushinzwe, ubunyangamugayo bwanyu bwo ku rwego rwo hejuru, ikinyabupfura, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu.”
Lt Col PC Runyange Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika, yashimye ubufasha bahabwa n’ubuyobozi bwa MINUSCA.
Ni mu gihe Guverinoma y’iki gihugu n’izindi ngabo bafatanya, yabizeje ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro.
Ntabwo ari ibikorwa byo kugarura amahoro gusa izi ngabo zikora, kuko zikora n’ibindi bikorwa by’itanga imibereho myiza mu baturage ba Santirafurika.



