CAR: Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zifite indi misiyo ikomeye uyu munsi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 20 Ukuboza 2020 ni bwo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Leta yohereje izindi ngabo muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) kugira ngo zifashe izisanzweyo kurinda umutekano w’iki gihugu.

Byaje kumenyekana ko u Rwanda rwohereje aba basirikare (baturutse mu mutwe w’ingabo zidasanzwe) nyuma y’amasezerano rwari rumaze gusinyana na CAR ndetse imwe muri misiyo yabo ikomeye kwari ukurinda umutekano w’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Muri icyo gihe, hari impungenge ko aya matora ashobora kutagenda neza bitewe n’ibitero imitwe yitwaje intwaro irimo iri mu ihuriro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) ishyigikiye François Bozizé yari ikomeje kugaba mu bice bitandukanye.

Amatora yarabaye, uwayatsinze (Perezida Faustin Touadéra) aratangazwa, ubu aba basirikare badasanzwe ku bufatanye n’aba CAR ndetse n’abakomando b’u Burusiya bakomeje guhangana n’iyi mitwe yitwaje intwaro, bigarurira uduce yari yarafashwe mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Indi misiyo ikomeye uyu munsi

Tariki ya 1 Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe wa CAR, Firmin Ngrebada yakiriye mu biro bye Komanda w’izi ngabo z’u Rwanda zidasanzwe zoherejwe muri iki gihugu, Col. Jean Paul Karangwa, Minisitiri w’Umutekano wa CAR Marie No?lle Koyara, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi na Jandarumeri.

Nk’uko Minisitiri Firmin yabitangaje, ikiganiro cyabo cyari kigamije kurebera hamwe uko icyiciro cya kabiri cy’matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2021 cyagenda neza.

Yagize ati: “Nakiriye Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumeri na Polisi y’Igihugu na Col. Jean Paul Karangwa, Umuyobozi wa Misiyo y’u Rwanda, tuganira ku birebana n’icyiciro cya kabiri cy’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo ku wa 14 Werurwe 2021 yazacungirwa umutekano.”

Byinshi kuri iyi nkuru https://bwiza.com/?Amafoto-Minisitiri-w-Intebe-wa-CAR-yakiriye-abarimo-Komanda-w-Ingabo-z-u-Rwanda

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko aya matora yagombaga kuba tariki ya 27 Ukuboza 2021 gusa hari site zimwe zabayemo urugomo, biba ngombwa ko hamwe asubikwa, yimurirwa kuri uyu munsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. CAR: Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zifite indi misiyo ikomeye uyu munsi
    Ndashaka komumbuza nuwomwari urukundo ndarufite kdi niteguye kumutetesha nkamuha urukundo atarabona nimero 0789696813 mumbabarire muduhuze mubukuri

  2. CAR: Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zifite indi misiyo ikomeye uyu munsi
    Ndashaka komumbuza nuwomwari urukundo ndarufite kdi niteguye kumutetesha nkamuha urukundo atarabona nimero 0789696813 mumbabarire muduhuze mubukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *