Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka Major Gen. Vincent Nyakarundi, yasuye Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza.
Uru ruzinduko rwaje nyuma yo kubonana n’Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda (Rwanda Battle Group VI n’ibitaro byo ku rwego rwa 2+) i Bria, Perefegitura ya Haute-Kotto mu burasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica (CAR).

Umuyobozi wa MINUSCA yashimye ubuyobozi bwa RDF ku ruhare bagize mu kongerera ubushobozi ingabo z’igihugu cya Centrafrica zitanga imyitozo y’ibanze ya gisirikare, yagize ingaruka nziza mu kurinda abaturage ba CAR. Byongeye kandi, yagaragaje ko ashimira Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA kubera ubuhanga bw’indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, ndetse no mu turere dushobora guteza akaga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka aganira n’abasirikare muri Bria, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe muri CAR ari ukubagezaho ubutumwa bw’Umugaba Mukuru wa RDF, abashimira ubwitange bagize mu kurinda abasivili mu nshingano zabo. Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubunyamwuga, kwirinda amakosa, kubahiriza indangagaciro n’imyitwarire bya RDF, no gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda nk’intumwa z’igihugu cyabo.

Byongeye kandi, Gen. Nyakarundi yasuye ibitaro byo ku Rwego 2+ bya MINUSCA, bitanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi ku bakozi ba MINUSCA boherejwe mu gice cy’uburasirazuba, zirimo kubaga , anaesthesiology , physiotherapie, ubuvuzi bw’imbere, serivisi z’amenyo n’ibindi.


