CAR: UN ihangayikishijwe n’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’iza Leta mu buryo butemewe

Sangiza iyi nkuru

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 zatangaje ko zihangayikishijwe n’imitwe yigenga y’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’ingabo za Repubulika ya Centafrika (CAR) mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Izi mpuguke muri raporo zasohoye ejo hashize nk’uko tubikesha BBC, zavuze ko rifite amakuru y’ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga, rikaba ryarakozwe n’iyi mitwe y’ingabo yigenga ituruka mu mahanga.

Zishinga iyi mitwe y’ingabo ibyaha birimo: kwica abantu mu kivunge, gufunga nta gishingiweho, iyicarubozo mu gihe cy’ibazwa, kuzimiza abantu, guhatira abasivili guta ingo no kwibasira ibikorwa by’abasivile n’abashinzwe gutanga imfashanyo.

Izi mpuguke zisaba ko hakorwa iperereza kuri izi ngabo zishinjwa ibi byaha, ingabo za Leta ya CAR n’izindi bafatanya zikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga.

Ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika bikorwa n’ingabo za Leta ku bufatanye n’iza UN mu butumwa bwitwa MINUSCA, hiyongereyeho imitwe ya gisirikare yaturutse mu Burusiya n’undi udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda woherejweyo mu Kuboza 2020, ubwo hari imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. CAR: UN ihangayikishijwe n’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’iza Leta mu buryo butemewe
    Ngo kubahiriza amategeko mpuzamahanga?mu Rwanda 1994 ntihabaye genocide yabatutsi murebe muhekenya inoti?biranatangaje biteye nisoni ejobundi inyeshyamba ntizarizibafatanye igihugu?iyohataza izongabo biba bimeze gute nako muribamugiyobijya muba mwarayobotse.muceceke

  2. CAR: UN ihangayikishijwe n’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’iza Leta mu buryo butemewe
    Ngo kubahiriza amategeko mpuzamahanga?mu Rwanda 1994 ntihabaye genocide yabatutsi murebe muhekenya inoti?biranatangaje biteye nisoni ejobundi inyeshyamba ntizarizibafatanye igihugu?iyohataza izongabo biba bimeze gute nako muribamugiyobijya muba mwarayobotse.muceceke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *