Cardinal Ambongo abona ikibazo rukumbi cyugarije igihugu cye cya RDC ari abayobozi bacyo

Sangiza iyi nkuru

Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yatangaje ko ikibazo rukumbi abona cyugarije igihugu cye cya Congo Kinshasa ari abayobozi bacyo badatega amatwi abaturage ngo bumve ibibazo byabo.

Uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo yitwa KTO ya Kiliziya Gatolika.

Yagize ati: “Nizera ko ikibazo cyacu muri Congo ari ikibazo cy’abantu, ikibazo cyo gushyira ibintu ku murongo. Muri make ni ikibazo cy’abayobozi. Dufite abayobozi badahangayikishijwe n’abaturage.”

Cardinal Ambongo yavuze ko abategetsi ba RDC ikibaraje ishinga atari ugushyiraho gahunda zatuma abanye-Congo babaho mu buzima bwuje icyubahiro, ahubwo bakaba “bashyize imbere inyungu zabo bwite.”

Yavuze ko ababazwa cyane n’ubuzima bubi abaturage b’igihugu cye babayemo, nyamara ntacyo kibuze.

Ati: “Munsi y’ubutaka, ubutaka, amazi hari byinshi bishoboka [byatunga abaturage], ariko kuri abaturage ba Congo bashyizwe mu bantu bashyizwe mu cyiciro cy’abantu batishimye ku isi, kubera imibereho yabo.”

Cardinal Fridolin Ambongo yatunze agatoki abayobozi ba RDC, mu gihe Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Abayobozi ba RDC bamaze igihe bashyira mu majwi u Rwanda barushinja gufasha uriya mutwe, ibyo u Rwanda rutahwemye guhakana.

Perezida Paul Kagame ubwe aheruka gutangaza ko mugenzi we FĂ©lix Tshisekedi yananiwe kuzuza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu agahitamo kwitwaza u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *