Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Ambongo yatanze ubu busabe, mu gihe inama iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC yasabye Leta ya RDC kujya mu mishyikirano n’imitwe ihanganye na yo irimo na M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye.
Kinshasa yasabwe kuganira, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakunze gushimangira ko atazigera na rimwe ajya mu mishyikirano na M23 yita umutwe w’iterabwoba.
Cardinal Ambongo ubwo yasomaga Misa yabaye ejo ku Cyumweru, yavuze ko iyo RDC yanga kuganira na M23 iba itakaza umwanya, kuko uburyo ihitamo gukoresha mu gukemura iki kibazo nta musaruro butanga, ahubwo burushaho gushyira abaturage mu bibazo.
Yasabye Leta ya Tshisekedi kujya mu biganiro n’abanzi bayo, ati: “Ibiganiro ni ijambo ritagatifu, ni jambo rya ngombwa ryadufasha kuva mu bibazo turimo. Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo bimaze imyaka mirongo, bisaba ko tuganira n’abo twita abanzi.”
Yakomeje agira ati: “Igihugu kiri mu byago, buri munota utakara ni ingenzi. Mureke twirinde gutakaza ikindi igihe niba dushaka gutabara igihugu cyacu.”
Cardinal Ambongo yatangaje ko mu gihe byaba ngombwa, Leta ya RDC ikwiye kujya mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 kugira ngo ivugane n’abahagarariye uyu mutwe witwaje intwaro, kuko icy’ingenzi ari ukugera ku gisubizo kizana amahoro arambye.
Ati: “Niba ari ukujya i Goma, tuzajyayo. Tuzagenda, tuganire na buri wese. N’iyo baba baba ku kwezi, tuzabasangayo. Ntacyo twageraho tudahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”



One Response
kbx uyumugabo avuze ukuri kuzuye 100/100.nibakemure ibibazo munzira nziza.