CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA, nyuma yo kunyagira Sudani ibitego 3-0.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kisumu muri Kenya.

Byasabye umunota wa 36 w’umukino ngo abasore b’umutoza Kayiranga Baptiste bafungure amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier.

Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 61 abifashijwemo na Hoziyana Kennedy. Ni igitego uyu rutahizamu wa Bugesera FC yatsinze kuri penaliti.

Byari mbere y’uko Irakoze Jean Paul atsinda agashinguracumu ko ku munota wa 86.

Gutsinda Sudani byatumye Amavubi asoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere yari aherereyemo n’amanota atandatu, arushwa atatu na Kenya ya mbere.

U Rwanda ruzahurira muri ½ cy’irangiza n’ikipe izarangiza ku mwanya wa mbere mu tsinda rya kabiri. Ni itsinda ririmo Tanzania, Uganda, Zanzibar na Sudani y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *