Centrafrica: Abarimo uwabaye Minisitiri barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki baba n’abakomoka muri Repubulika ya Centrafrica batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra ndetse n’abagize imiryango itandukanye barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, basaba ko zataha.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, abashaka kwigaragambya barimo Crépin Mboli-Goumba ushyigikiye François Bozize wayoboye iki gihugu, Gisèle Bedan wabaye Minisitiri w’uburezi kuva mu 2014 kugeza mu 2015 ndetse n’abo mu ihuriro ry’imiryango iharanira iyubahirizwa ry’Itegekonshinga ryo kuwa 30/03/2016.

Barateganya kwigaragambiriza muri Centrafrica no kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, aho umuyobozi w’iri huriro atuye, bashinja ingabo zarwo umugambi wo gufasha Perezida Toudéra mu rwego rw’umutekano, agahinduza Itegekonshinga ku buryo byamufasha kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu.

Aba banyapolitiki kandi ngo barateganya kwifashisha umuturanyi wa Centrafrica, ari we Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibanye nabi n’u Rwanda muri iki gihe, kugira ngo ayitere inkunga muri iyi myigaragambyo, yaba iya politiki n’iy’amafaranga.

Umwe ukorera mu biro bya Perezida wa Centrafrica, yabwiye iki kinyamakuru ko abafite umugambi wo kwamagana ingabo z’u Rwanda ari abashyigikiye ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ‘CPC’ ryashakaga guhirika ubutegetsi, zikawuburizamo mu mpera za 2020 ubwo zajyaga kurinda umutekano w’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite.

Yagize ati: “Icyifuzo cy’uko u Rwanda rwava muri Repubulika ya Centrafrica gituruka ahanini mu barwanya ubutegetsi bashyigikiye inyeshyamba za CPC, kubera ko umugambi wo guhirika ubutegetsi wapfubye kuko dufite inshuti nk’u Rwanda. Rero tugomba kubarwanya. Igitekerezo gishinja u Rwanda kwivanga ni icyo kurangaza.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse guhumuriza abatewe impungenge n’izi ngabo ko igihugu kidashobora kwivanga muri politiki y’ikindi. Mu kiganiro yagirabye na RFI muri Nyakanga, yagize ati: “U Rwanda ntabwo rushobora kwivanga muri bibazo by’imbere birebana na politiki ya Repubulika ya Centrafrica.”

Minisitiri Biruta yakomeje agira ati: “Ingabo zacu ntabwo zabayo kugira ngo zishyigikire umuntu cyangwa ngo zivange mu bibazo by’imbere bya politiki muri Repubulika ya Centrafrica. Ingabo zacu ziganje muri Bangui kandi icyo zishinzwe si ukurinda inzego gusa n’abatuye Bangui na Centrafrica, ahubwo ni no gushyigikira gahunda y’impinduka mu rwego rw’umutekano rwa Repubulika ya Centrafrica.”

Izi ngabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrica mu Kuboza 2020, hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi. Zasanzeyo izisanzwe ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Centrafrica: Abarimo uwabaye Minisitiri barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda
    Harya bavuga MINUSMA cga NUBUSUMA cga NIBISUMA?

  2. Centrafrica: Abarimo uwabaye Minisitiri barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda
    Harya bavuga MINUSMA cga NUBUSUMA cga NIBISUMA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *