Abantu bitwaje ibirwanisho bishe abantu 12 mu biturage byo muri Centrafrica nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri iki Cyumweru. Ubugizi bwa nabi bwa mbere bugaragaye kuva Faustin-Archange Touadera yemejwe nka perezida mushya w’iki gihugu kuwa Kabiri ushize nyuma y’amatora yari yitezweho kurangiza ubu bugizi bwa nabi.
Ibi bitero byabereye hafi y’umujyi wa Bambari, birakekwa ko byari bigamije kwiba imyaka cyangwa bishingiye ku makimbirane ashingiye ku moko hagati y’abaturage bo mu bwoko bwa Peuhl n’aba Fulani nk’uko abayobozi babitangaje.
Ubu bugizi bwa nabi kandi ngo ntabwo bwahise bugaragara nk’ubushingiye kuri politiki n’iyobokamana nk’ubwahuzaga imitwe yitwaje ibirwanisho kuva mu 2013 bugahitana ibihumbi by’abaturage ndetse abandi benshi bagata ingo zabo.
Mu gitero giheruka kuri uyu wa Gatandatu, abantu 6 biciwe mu biturage 3 nk’uko abayobozi bavuga.
“Abagore batatu bo mu muryango umwe bakaswe amajosi mu birometero 6 uvuye mu mujyi”, uwo ni Amassaka Topi, umujyanama n’umuyobozi w’urubyiruko muri Bambari, aganira na Reuters dukesha iyi nkuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



