Nyuma y’ibyumweru bibiri ziwigaruriye, inyeshyamba zo muri Centrafrica zimaze iminsi zigaba ibitero ku ngabo za leta ya zavanwe mu mujyi wa Bangassou, uherereye mu birometero 750 ugana mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Inyeshyamba zavuye mu birindiro byari birimo kuva ku itariki 03 Mutarama, zihunga uyu mujyi mu ijoro ryo kuwa gatanu no kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma y’aho Minusca izihereye igihe ntarengwa cyo kuba zikuye muri uyu mujyi bitaba ibyo zikaririmba urwo zibonye nk’uko byemejwe na Vladimir Monteiro, umuvugizi wa Minusca.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kuri ubu ziryamiye amajanja ziteguye kuburizamo igikorwa cyose cy’imitwe yitwaje intwaro cyo kwibasira abaturage, abayobozi b’igihugu n’ingabo zawo cyangwa kugaruka muri uyu mujyi.
Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP iravuga ko habayeho ibikorwa byo kugerageza gusahura mu ijoro ryo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu ariko ingabo zikabihagarika.
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica, nk’uko akunze kubigenza, abinyujije kuri facebook yavuze ko gusahura umujyi wa Bangassou kw’inyeshyamba mbere yo kuwuvamo hamaze kugera ingabo z’u Rwanda ziri muri Minusca, ari ikimenyetso cy’uko abacanshuro b’abanyamahanga bari gukorana n’inyeshyamba nta kindi bagamije usibye gusahura umutungo w’igihugu n’imitungo y’abaturage.
Ku itariki ya 17 Ukuboza umwaka ushize, imitwe itandatu ikomeye yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin Touadera, iyobora 2/3 by’igihugu, yishyize hamwe yihuriza mu ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour le changement), maze ku itariki 19, habura iminsi 8 ngo amatora aheruka abe, itangaza ko igiye kugaba ibitero bigamije kuburizamo kongera gutorwa kwa Touadera ariko yongera gutorwa ahagarikiwe n’Ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya.
Kuva icyo gihe izi nyeshyamba zagiye zihura n’ingabo zizirusha umubare n’ibikoresho z’igihugu zifashijwe n’iza Minusca zoherejwe muri iki gihugu kuva mu 2014 zigizwe n’ingabo 12,000 n’amagana y’abasirikare badasanzwe b’u Rwanda n’Abarusiya boherejwe gutabara Perezida Touadera mbere y’amatora.

8 Responses
Centrafrica: Inyeshyamba zikuye aho zari zafashe zicyumva ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu nzira
Nibyiza ko bahavuye,ariko ntimugahe ingabo z’u Rwanda ubushobozi zidafite. Niba ariko bimeze se,kuki iyo mitwe ifite 2/3 by’igihugu?Ahubwo abanyarwanda bazashirira muri Centre Africa nibatabahakura, ese ko mutatubwira uwo musirikare wapfiriyeyo uko yitwaga,ipeti yarafite ndetse nikambi ya gisirikare yabarizwagamo ?Urwanda nirwigane Uburusiya bukure abasirikare babwo bahagiye bitemejwe na ONU cg AU,kuko bazicwa nk’abacanshuro.Tubitege amaso.

Muri RCA, abenegihugu bararwaniranubutegetsi. LONI yagombye kubafasha gushyikirana aho gufata impande. Niyo mpamvu nkeka ko Urwanda narwo rudakwiye gufasha uruhande rumwe. Ndetse ibi byakururiye urwango rw’abaturage ku banyarwanda. Biravugwa ko abenegihugu bari muri ayo makimbirane, batega abanyarwandagusa imitego bakabica. Ibyo ariko bivugwa n’ibitangazamakuru byo hanze
gusa. Abasirikari bapfira muri RCA bazira iki? Dufite mo iyihe nyungu? Ese aho abadepite bacu baharara bwuma kagasobanurira abaturage icyatumye bemera kwohereza ingabo hariya hantu tutazi imico n’imibereho?

Abanyarwanda ba mugabanya umunwa kuko muri Centrafrique ntihari u Rwanda gusa na Russia. Ibindi bihugu birahari. Abafransa nibo nari noi bavuga menshi ataco bashoboye. Muze muraba imyenda mufitiye amahanga n’amatungo muvana muri RDC, ubu rero mwabonye aho muvaana ayandi matungo

Uzamubona humura numubura uzaze nkurangire