Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAFPU1-9 mu murwa mukuru Bangui.
Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier.
Witabiriwe kandi n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.

Ambasaderi Kayumba yavuze ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura amateka, asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.
Yagize ati: “Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.”
Mu kigo cy’Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-3, giherereye mu Mujyi wa Bangassou, umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Centrafrique, abahagarariye amadini ndetse n’abakozi ba MINUSCA, waranzwe n’amasengesho n’ubutumwa bwagarutse ahanini ku buryo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa amahanga arebera n’uko yaje guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza APR.

Mu butumwa bwe bwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize ati: “Mu 1994, miliyoni y’abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ntiduteze kuzibagirwa abavukijwe ubuzima cyangwa ngo twibagirwe ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu, umuhate wabo n’ubushake bwo kubabarira bikomeje kuba ikimenyetso cy’urumuri n’ibyiringiro. “


