Ubuyobozi bwa ONU muri Centrefrique bwafashe icyemezo cyo gushyira mu nkambi yihariye abasirikare 120 baketsweho gufata ku ngufu mu gihe bari gukorwa amaperereza ku byaha byo gufata ku ngufu abagore nâabakobwa bakiri bato. .
Raporo yashyizwe hanze nâUmuryango wita ku burenganzira bwa muntu Human Right Watch kuri uyu wa Kane, igaragaza abandi basirikare ba Congo batandatu bakekwaho gufata ku ngufu, nyuma yâabandi bagera 20 bari bagaragajwe ubushize.

ONU ari nayo ifite abo basirikare mu nshingano yavuze ko ari akumiro nâicyasha gikomeje gusigwa Umuryango wâAbimbubye kandi ko batazabyihanganira.
BBC ivuga ko uhagarariye ONU muri Centrafrique Parfait Onanga Anyanga yavuze ko abo basirikare babaye bafungishijwe ijisho mu nkambi barimo.
Onanga yagize ati âTugiye gushakisha kuva ku wa mbere kugeza kuwa nyuma abo bose bari kwangiza isura ya ONU. Nta zindi mbabazi ku basirikare baregwa guhohoteraâ.
Abo basirikare bashinjwa gufata ku ngufu abagore nâabana ubwo bari bagiye mu mujyi wa Bambara kurinda ikibuga cyâindege.
Uretse abasirikare ba Congo, abasirikari bâu Bufaransa nabo baherutse kuregwa gufata abagore nâabakobwa ku ngufu muri Centrafrique.

Nubwo ari ikibazo ONU yahagurukiye, Human Right Watch ivuga ko bibabaje kuba abo basirikare iyo bamaze koherezwa iwabo badashyikirizwa ubutabera.
Onanga yavuze ko nabyo bari kubyigaho, byaba ngombwa amafaranga ahabwa igihugu cyohereje abo basirikare akajya abanza agafatirwa kugeza igihe igihugu kigaragarije ko kiri gukurirana abakekwa mu nkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


