CG Félix Namuhoranye muri Botswana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, kuva ku wa Gatanu ari i Gaborone muri Botswana aho yari yitabiriye umuhango wo kwambika imidari abapolisi ba kiriya gihugu.

Ni umuhango wayoboqe na Perezida Eric Mokgweetsi Masisi wa Botswana.

Imidari abapolisi bambitswe irimo uhabwa abamaze igihe kirekire muri Polisi ya Botswana kandi baranzwe n’imyitwarire myiza, Umudari w’icyubahiro wa Polisi; Umudari wa Polisi uhabwa abakoze ibikorwa byiza, n’umudari wa Yubile ya Polisi.

Kuri uyu wa Gatandatu bwo IGP Namuhoranye yatumiwe mu muhango w’isabukuru y’imyaka 139 Polisi ya Botswana imaze ishinzwe.

Polisi y’u Rwanda n’iya Botswana zisanzwe zifitanye umubano mwiza ushingiye ku masezerano y’ubufatanye zasinyanye muri Mutarama uyu mwaka.

Ni amasezerano akubiyemo ubufatanye ku mpande zombi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’ibikorwa by’abagizi ba nabi n’inzira bifashisha.

Mu bindi bikubiye mu masezerano harimo guhana amahugurwa, gusangira ubunararibonye n’integanyanyigisho z’amahugurwa, n’ibindi bikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi abapolisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *