Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa UFP (Uninon des Forces Resistance) urwanya ubutegetsi bwa Chad, Timan Erdimi arashaka kwifashisha abacancuro b’umutwe wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya kugira ngo bamufashe guhirika ubutegetsi bw’umuhungu wa Marshall Idris Déby, Gen. Mahamat Idris Déby.
Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ibivuga, hasohotse bitunguranye ijwi rya Erdimi arimo kuvugana na Minisitiri w’Ubuhinzi wa Repubulika ya Centrafrica, Aboulkhassim Algoni Tidjani, unasanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Iyi radiyo ivuga ko muri iri jwi, Erdimi yumvikanye asaba Tidjani kumufasha gukura Gen. Mahamat ku butegetsi, yifashishije abakomando ba Wagner basanzwe bakorana na Guverinoma ya Centrafrica.
Erdimi kandi ngo yamenyesheje Tidjani ko yashatse gukorana na Perezida Touadéra ubwo yari yitabiriye inama ya AU i Addis Abeba mu minsi ishize, ariko ntibyamukundira.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Chad, Abderaman Koulamallah, nyuma yo kumva iby’iri jwi, yavuze ko batazemera ko Erdimi yongera kwitabira ibiganiro by’amahoro we n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bushyigikiwe n’u Bufaransa bagiranaga na Leta, kuko ngo icyo ashaka gusa ni ugukoresha inzira y’intambara.
Koulamallah yagize ati: “Ubwo arashaka gukuraho u Bufaransa, arashaka gukuraho inama y’igisirikare iri ku butegetsi. Ariko niba Erdimi ashoboye kugenda, akagirana amasezerano n’ikibi kugira ngo aze ateze ibyago, akaza agahungabanya umutekano w’igihugu, ni ikintu gikomeye cyane. Ntabwo tuzemera ko uyu muntu ushaka guteza intambara mu bantu bifuza amahoro yitabira ibiganiro.”
Uyu Muvugizi yavuze ko bakeneye ibisobanuro bya Guverinoma ya Centrafrica kuri iki kibazo avuga ko gikomeye cyane. Ati: “Iki kibazo ntabwo umunyapolitiki yagifata nk’icyoroshye, ariko hari imikoranire myiza hagati y’abajyanama ba hafi, aba hafi muri Guverinoma ya Touadéra n’iya Timan Erdimi. Guverinoma ya Centrafrica igomba iya Chad ibisobanuro.”
RFI yashatse kumenya icyo Erdimi, Tidjani n’Umuvugizi wa Perezida Touadéra bavuga kuri iki kibazo ariko nta n’umwe wigeze ayisubiza.


