Chad: Inzara ivuza ubuhuha yatumye General Mahamat Deby atabariza abaturage

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Repubulika ya Chad, General Mahamat Idriss Déby Itno, yatabarije abaturage kubera inzara yemeza ko yatewe ahanini n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine mu minsi 100 ishize.

Nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibivuga, kuri uyu wa 2 Kamena 2022 Gen. Déby yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu byerekeye ikibazo cy’ibiribwa, ‘food emmergency’.

Iri tangazo rirasaba abifite bo mu gihugu n’amahanga gufasha abaturage ba Chad bashonje. Ati: “Ibyago biriyongera by’uko abaturage bashobora guhunga mu gihe babura ubufasha burimo ibiribwa. Guverinoma irasaba abenegihugu ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gufasha abaturage.”

Umuryango w’Abibumbye wemeza ko Chad ari igihugu cya gatatu gikennye ku Isi. Raporo yayo yo mu 2021 ivuga ko byibuze miliyoni 5.5 (barenga 1/3 cy’abaturage bose) bakeneye ubufasha bw’ibiribwa.

Byarushijeho kuzamba ubwo intambara ya Ukraine yatangiraga muri Gashyantare 2022, kuko byatumye ibinyampeke byaturukaga muri iki gihugu no mu Burusiya byoherezwaga mu mahanga bihagarikwa, ibiciro by’ibituruka ahandi birahenda cyane ku buryo abatishoboye bibagora kubihaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *