Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi, muri Tanzania, ryikomye umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan rimushinja kuvuga nabi umuyobozi waryo, Freeman Mbowe, ndetse no kwivanga mu rubanza rwe.
CHADEMA (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) yanenze ibyatangajwe na Perezida Samia Suluhu mu kiganiro yagiranye na BBC nk’uko bigaragara mu nkuru y’iki gitangazamakuru mpuzamahanga yo kuri uyu wa Kabiri.
Umunyamabanga mukuru wa CHADEMA, John Mnyika yavuze ko Perezida Suluhu yaba yarabeshywe cyane cyangwa ibyo yavuze yabivuze nkana agahitamo kubeshya abaturage ku bijyanye n’ibibazo byugarije Tanzania.
Nyakwigendera Perezida Magufuli akiriho yashinjwaga kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kugabanya ubwisanzure bumwe na bumwe, Perezida Suluhu amusimbuye bamwe bamubona nk’umuntu uzazana politiki itandukanye.
Ariko ifatwa ry’umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Freeman Mbowe ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba, byatumye bamwe bibaza niba Perezida Samia adakomeje politiki y’uwamubanjirije.
Muri iki kiganiro yagiranye na BBC ariko Perezida Suluhu yasobanuye impamvu y’ifatwa rya Mbowe avuga ko ntaho rihuriye na politiki kubera ko akorwaho iperereza kuva muri Nzeri umwaka ushize.
Ati “ Yari hanze y’igihugu igihe kirekire. Sinzi impamvu yari yarahunze, ariko ubwo yagarukaga yatangiye guteza ibibazo ahamagarira itegeko nshinga rishya.”
Yakomeje agira ati “Ndakeka ko, nkurikije ibyaha aregwa, yakoze imibare agasanga naramuka afunzwe ashobora kuvuga ko ari uko yaharaniraga itegeko nshinga rishya,”
Mu kiganiro ariko yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ku biro bikuru by’ishyaka CHADEMA i Dar es Salaam, Mnyika yagaragaje amakenga ku byatangajwe na Perezida Suluhu ku bijyanye n’ifungwa rya Freeman Mbowe, yamagana ibyo yavuze ko Mbowe yagumye hanze y’igihugu nyuma yo kumenya ko arimo gukorwaho iperereza.
Perezida Samia Suluhu yirinze kugira byinshi avuga ku rubanza rwa Mbowe mu kiganiro na BBC avuga ko ari uko ikibazo cye kiri mu butabera,.
Abayobozi ba CHADEMA ariko bavuze ko iri shyaka ryiteguye kugaragaza ko umuyobozi waryo yari hanze y’igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko kandi atari yahunze igihugu nk’uko Perezida Suluhu yabitangaje.
Ishyaka CHADEMA kandi rishinja Perezida Suluhu kwivanga mu rubanza ruri mu butabera, rikavuga ko ryasabye abanyamategeko baryo kuba maso nyuma y’ibyatangajwe n’umukuru w’igihugu.
Iri shyaka riyoboye andi atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania kandi rivuga ko ryababajwe no kumva ibyo Perezida Suluhu yavuze ku bijyanye na mitingi za politiki, aho yavuze ko inyinshi zitajyanye na demokarasi ahubwo zigamije guteza akajagari muri politiki.
Abayobozi ba CHADEMA bavuga ko amagambo ye anyuranyije n’ibiteganywa mu itegeko nshinga byemerera amashyaka gukora ibikorwa byayo mu bwisanzure harimo na za mitingi.
Umuyobozi wa Tanzania yavuze ko yiteguye kubonana n’abayoboke batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku mpinduka z’itegeko nshinga “igihe nikigera” ariko ko atatangaza igihe ibyo bizabera.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


