Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeza ko umuyobozi wa APR FC yahwituye abafana ba Murera bigatuma bagaruka ku kibuga bari barahacitse.
Ku wa 4 Gashyantare 2024 nibwo umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu utayigereranya na Rayon Sports mu bafana kuko yamaze kuyicaho.
Yagize ati: ” Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC. N’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ‘Data’ zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”
Ari mu kiganiro na Radio One, Muhire Kevin usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports yemeza ko abafana bagarutse nyuma y’ibyo umuyobozi wa APR FC yatangaje.
Ati: “Batangiye kugaruka ariko navuga impamvu bagaruka ni ukubera hari bimwe byagiye bitangazwa n’abayobozi batandukanye […] ab’ikipe duhanganye (APR FC)”
Impaka ziracyari zose hagati ya Rayon Sports na APR FC hibazwa iyaba ifite abafana benshi mu Rwanda.


