Umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone na murumuna we Weasel, bakomeje kugarukwaho n’abatari bake nyuma yo kugaragara bari gusomana ku minwa ubwo bari ku rubyiniro.
Ibi byabereye mu gitaramo cya ‘Gwaja Mujje’ cya Chameleon i Kampala. Aba bavandimwe bombi basomanye mu gihe barimo kuririmbira hamwe kuri ku rubyiniro.
Abafana babo bakomeje kunenga iyi myitwarire y’aba bavandimwe. Uwitwa Sarahpowerz yagize ati: “N’amajwi yacu bwite, witeguye kuyazamura turwanya abaryamana bahuje igitsina.”
“Nibyo, ni abahanzi, ibyamamare, abavandimwe, ibyo ari byo byose… Ariko mu muco wacu, turi Abanyafurika. Ibikorwa nk’ibi urubyiruko rukura hanze ntabwo ari byiza.”
Ntabwo ari ubwa mbere Chameleone na murumuna we Weasel bagaragarizanya urukundo aka kageni bari ku rubyiniro.
Umwaka ushize, na bwo bagaragaye bari gusomana cyane ku minwa ubwo bari mu gitaramo cyabereye i Bujumbura, mu Burundi.
Na none kandi ibyumweru bike bishize, Chameleone na murumuna we Pallaso bateje urujijo mu bakunzi babo nyuma y’amashusho yabo yagaragaye , babyinana bafatanye nk’abakundana.
Bombi babyinaga mu buryo nk’ubwumukobwa n’umuhungu bari mu munyenga w’urukundo, ni amashusho bitamenyekanye uwayashyize ku mbuga nkoranyambaga nk’uko The Star dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ariko bo batangaza ko ngo barimo gufata amashusho y’indirimbo. Pallaso yashyize ahagaragara amashusho magufi kurubuga rwe rwa Twitter maze arenzaho amagambo ateguza indirimbo nshya.
Ati “Ibyishimo bifite akamaro. Nkunda murumuna wanjye. Bega Bega Remix irasoka vuba. Uriteguye?”

