Abapolisikazi babiri bo mu gihugu cy’u Bubiligi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu batemaguwe n’umuntu witwaje umuhoro imbere ya hotel yabo iri mu mujyi wa Charleroi nk’uko byanemejwe n’igipolisi cya Charleroi ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Biravugwa ko umugabo yaje asanga abapolisi aho bari bahagaze asakuza ngo « Allah Akbar », cyangwa se ngo Imana niyo Nkuru, afite umupanga mu ntoki. Umwe muri aba bapolisi akaba yakomerekejwe bikomeye mu maso ajyanwa ku Bitaro bya Charleroi. Naho mugenzi we ngo ntabwo yakomeretse bikomeye.
Le décès de l’agresseur à la machette est confirmé. Les deux collègues sont hors de danger. Merci pour le soutien #PoliceCharleroi
– Police Charleroi (@PoliceCharleroi) August 6, 2016
Uyu muntu wateye yaje kuraswa n’umupolisi wa gatatu wari uri hafi aho ahita apfa nk’uko igipolisi cya Charleroi cyakomeje kibitangaza.
Charleroi iherereye mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru, Buruseli. Iki gitero kikaba cyabereye imbere ya hotel y’abapolisi. Umutekano nawo wahise ukazwa aha hantu nk’uko Rfi ibitangaza. Minisitiri w’Intebe, Charles Michel nawe yagize icyo avuga kuri iki gitero ku rubuga rwe rwa twitter, aho yamaganye iki gitero yivuye inyuma akihanganisha n’imiryango y’aba bapolisi. Yongeyeho ko iki kibazo bagikurikiranira hafi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Bubiligi kuri ubu butewe impungenge n’iterabwoba ku rwego rwo hejuru, umurwa mukuru wabwo ukaba uherytse kugabwamo ibitero by’iterabwoba bigahitana abantu 32 kuwa 22 Werurwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





