Chorale Sion yateguye igitaramo cyo Guhimbaza Imana kizahuza abavugabutumwa bakunzwe

Sangiza iyi nkuru

Chorale Sion yo k’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda yateguye igitaramo cyo kuhimbaza Imana kizahuza abavugabutumwa n’ama Chorale bakunzwe bo miri ADEPR.
Igitaramo cy’iminsi 2 cyo guhimbaza Imana mo kuzamura ububyutse kizaba Tariki ya 26-27/03/2016 cyateguwe na Chorale Sion yo k’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda munsi ya Alpha Place Hotel ho muri Paruwa ya Kicukiro Chell kitezweho imirimo ikomeye mu guhembuka ku imitima ya benshi mu bazakitabira.

sion
Chorale Sion

Chorale Sion yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997.,ikaba yaratangiye ari chorale y’urubyiruko yitwa (Abarinzi) ikaba yari igizwe n’abantu bagera kuri 60 . uko iyi chorali yagiye ikura ikaba yaraje kuva kuri Chorale y’urubyiruko iba chorale ya kabiri ku Mudugudu wa Nyakabanda ndetse ihita ihindura izina yitwa Chorale Sion muri 2007.
Sion
muri iki gitaramo hiteguwemo ibihe byiza

Munyurangabo Theoneste umuyobozi wa Chorale Sion mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kuzamura ububyutse no guhimbaza Imana kubw’imirimo yakoze bitryo bakaba baragiteguye bafatanyije n’itorero bagatumira bagatumira abahafi ndetse n’abakure kugirango bazaze bafatanye.
Iki giterane kandi kizaba kirimo chorale Umunezero ya Murambi hamwe na Past. Semajeri guturuka mu Ruhengeli na Ev.Edourd wa kabuga, hazaba hari n’umuhanzi Izaie Uzayisenga uzwi ku indirimbo amaraso.
Sion
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *