Umuhanzi Chris Brown arifuza kurinda uwo bahoze bakundana, Rihanna nyuma yaho amabandi yinjiye mu rugo rwe.
Uyu mugabo ashaka kwirindira Rihanna nyuma yaho polisi mu mujyi wa Los Angeles yemeje ko “ Hari imitungo yibwe” mu rugo rwa Rihanna mu ijoro ryo kuwa 25 Nzeri 2018.
Umwe mu nshuti za hafi za Chris Brown yabwiye Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Chris ivuga ko uyu mugabo yarakajwe n’iki gikorwa cyibasiye uwo bahoze bakundana.
Yagize ati” Chris afite umujinya mwinshi nyuma yaho urgo rwa Rihanna rwongeye kwibasirwa n’abajura na none. Yumvako aba baba bagambiriye kugirira nabi Rihanna.Kuri ubu yamaze kubwira itsinda ry’abamurinda ngo rishakishe uwaba ashaka gukinisha Rihanna”

Iyi nshuti ya hafi yemezako Chris Brown yiteguye kuba yakora igishoboka cyose akarinda Rihanna.
Iti” Chris yiteguye gukora igishoboka cyose ngo arinde Rihanna. Yumva ko yagira icyo akora ngo amurinde, ibi ni nko kugira ngo akosore ibitaragenze neza mu myaka ishize”
Ababikurikranira hafi bavuga ko basanga Chris Brow agikunda Rihanna n’ubwo aziko bitoroshye ko bakongera gukundana. Aba bavuga ko akenshi Chris Brown akunda kubaza inshuti ze niba yaba agikundana na Hassan Jameel bamenyanye mu mwaka wa 2017.



