christa4.jpg

Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Burundi, avuga ko umugore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Christa Kaneza yafunguwe kugira ngo ajye kurera uruhinja rwe rw’amezi atanu; ariko yongera asubizwa muri gereza.

Mu minsi ishize umugabo wa Kaneza witwa Thierry Kubwimana yasanzwe yarasiwe mu cyumba mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ugushyingo 2020, aza gupfira mu bitaro.

Umugore yatawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2021, bikekwa ko urupfu rwe yarugizemo uruhare runini, hamwe n’abandi bagabo babiri baketsweho ubufatanyacyaha.

christa4.jpg Ubwo Kaneza yatabwaga muri yombi, hamwe n’abashinjwa ubufatanyacyaha

Nk’uko amakuru abyemeza, Kaneza yajyanwe gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba, ikaba ari nayo imucumbikiye kugeza magingo aya.

Gusa n’ubwo uyu mugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we bari bamaze igihe gito bashakanye, amajwi menshi yakomeje kuvuga ko arengana, urupfu rwa Kubwimana bikavugwa ko hari abandi barwihishe inyuma.

Abarengera Kaneza basabye ko bitewe n’uko afite umwana ukiri muto ukeneye kurerwa, yafungurwa. Muri aba babisabye nk’uko bamwe mu Barundi babitangarije ku mbuga nkoranyambaga, haba harimo na Denise Bucumi, umugore wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Ubu busabe bw’uko yafungurwa, ngo ni bwo bwatumye ubuyobozi bwa gereza ya Mpimba bufata icyemezo cyo kumufungura kuri uyu wa 25 Mutarama 2021, ariko bigeze ku mugoroba, Umucamanza ategeka ko asubizwa muri gereza.

fb_img_16116815073567477.jpg Christa Kaneza n’umugabo we, Kubwimana

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza
    baretse ubutabera bugakora akazi kabwo se? yenda bafite ibimenyetso by’uko yabigizemo uruhare (dans LA Justice pas de sentiment.an plus Umuntu yapfuye.

  2. Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza
    baretse ubutabera bugakora akazi kabwo se? yenda bafite ibimenyetso by’uko yabigizemo uruhare (dans LA Justice pas de sentiment.an plus Umuntu yapfuye.

  3. Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza
    amayobera nkaya abaho wasanga uyu mugore arengana cg atarengana bizi Imana

  4. Christa Kaneza wababaje benshi yafunguwe, arongera asubizwa muri gereza
    amayobera nkaya abaho wasanga uyu mugore arengana cg atarengana bizi Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *