Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Denmark, ryatangaje ko Christian Eriksen yamaze kuva mu bitaro, nyuma y’icyunweru cyose Ari kwitabwaho n’abaganga.
Ku wa 12 Kamena ni bwo Christian Eriksen yakuye abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru imitima, nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu cye yakinaga na Finland.
Hari mu mukino w’Igikombe cy’u Burayi wo mu tsinda B wabereye i Copenhagen.
Ubwo uyu mukino wari ugeze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Eriksen yituye hasi nta muntu umukozeho, mbere yo kujyanwa kwa muganga ikitaraganya.
Umukino wahise usubikwa nyuma y’uko abaganga b’amakipe yombi bari bahuje imbaraga kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bw’uriya mukinnyi, gusa nyuma y’amasaha uza gusubukurwa ndetse Finland iwutsinda ku gitego 1-0.
Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakutse imitima, bakeka ko uyu musore wa Inter Milan yo mu Butaliyani ashobora kuba yari yitabye Imana.
Umuganga w’ikipe y’igihugu ya Denmark, Boesen, aheruka kubwira itangazamakuru ko Eriksen “yari yapfuye” nyuma yo kugira ikibazo cy’ihagarara ry’umutima, gusa akaza kongera gutsimbuka.
Nyuma y’icyumweru Eriksen ari kwitabwaho n’abaganga, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Denmark ryatangaje ko uyu mukinnyi yamaze gusezererwa mu bitaro bya Rigshospitalet yari arwariyemo.
Iri shyirahamwe ryemeje ko uyu mukinnyi yanasuye bagenzi be bitegura umukino wa nyuma bazahuriramo n’ikipe y’Igihugu y’u Burusiya ku wa Mbere.
Eriksen mu magambo ye yashimiye abamubaye hafi bose, yizeza bagenzi be ko azajya kubashyigikira bakina n’u Burusiya.


