Umunya-Denmark Christian Eriksen yakuye abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru imitima, nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu cye yakinaga na Finland.
Hari mu mukino w’Igikombe cy’u Burayi wo mu tsinda B wabereye i Copenhagen.
Ubwo uyu mukino wari ukiri mu gice cya mbere cy’umukino, Christian Eriksen yituye hasi nta muntu umukozeho, mbere yo kujyanwa kwa muganga ikitaraganya, ndetse n’uriya mukino uhita usubikwa nyuma y’uko abaganga b’amakipe yombi bari bahuje imbaraga kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bw’uriya mukinnyi.
Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakutse imitima, bakeka ko uyu musore wa Inter Milan yo mu Butaliyani ashobora kuba yitabye Imana.
Abakunzi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ndetse n’amakipe atandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye, batambukije ubutumwa butandukanye bifuza ko ibyabaye kuri uriya mukinnyi byaba ibyuya aho kuba amaraso.
Hashtag isaba abantu gusengera Eriksen yahise itangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Nyuma y’imbaraga zikomeye z’abaganga, inkuru nziza ihari ni uko Christian Eriksen yamaze gukanguka, gusa akaba agomba gukorerwa ibindi bizamini by’ubuzima mu bitaro bya Rigshospitalet arwariyemo.


