Christopher ngo ashobora kuba yaravuye muri kina music ahunga ko bamukama

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye n’ubusesenguzi bwabyo, avuga ko umuhanzi Muneza Christopher ashobora kuba yaravuye muri Kina music ahunze nyirayo Clement yanga ko amubyaza umusaruro urenze urenze uwo nawe abakuramo.
chris
Mu gihe hibazwaga impamvu uyu muhanzi yavuye muri iyi nzu itunganya umuziki, abasesenguzi bavuga ko bitewe n’urwego uyu musore yari amaze kugeraho ngo bishoboke ko yinjizaga amafaranga menshi bityo ijanisha ry’amafaranga yahaga Clement agasanga ari umurengera.
Amakuru yacaracaraga yahwihwisaga ko impamvu Christopher yaba yahagaritse amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki kandi igihe cyo kurangira kitari cyakageze, ahanini ngo byaba byaratewe n’amafaranga aherutse gukura mu irushanwa rya PGGSS VI dore ko yatwaye umwanya wa2, ariko andi makuru akavuga ko ataribyo bitewe n’uko atari ubwa mbere yarigiyemo.
Ibyo bihurizwa hamwe n’uko yari amaze kuzamuka mu ntera hakiyongeraho ayo mafaranga y’iryo rushanwa, maze akabona ko baba barimo kumubyaza umusaruro, ibintu byagereranyijwe no kumukama bigasobanura ko baba bamwungukiramo bitwaje urwego izina rye rigezeho.
Ku ruhande rwa Clement nyiri Kina Music, avuga ko uku guhagarika amasezerano ku mpande zombi,byabaye ku bwumvikane bwabo ariko impamvu nyirizina yabiteye akaba yirinze kuyitangaza , ari nayo mvano y’ubusesenguzi bwakozwe n’ibitangazamakuru bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere yo kuva muri iyi inzu, Christopher yari yabajije abakunzi be binyuze ku rubuga rwa Instagram, avuga ko umunsi yahinduye ubuzima cyangwa imikorere abafana be niba bazakomeza kumukunda!, ibintu byasanishijwe n’uko yari mu myiteguro yo gusohoka muri iyi nzu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *